Ku mbuga nkoranyambaga zose zitandukanye hano mu Rwanda abantu bacitse ururondogoro nyuma yifoto y’umugore upfukamye asa naho ari gusenga.
Uyu mugore biravugwa ko yari amaze gutsindira ikizamini cyo gutwara imodoka category B, nyuma yo gukora icyo gikorwa gikomeye cyo gutsindira icyemezo cyo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda nta kindi yakoze uretse gushimira Umwami Mana yo nyiri biremwa ikora byose kandi ikaba imugejeje ku yindi ntera.
Ni ifoto umu nyamakuru wa RBA Ingabire Egidie Bibio yashize ku rukuta rwe rwa Twitter bigaragara ko nawe hai ahandi yari yayikuye banayitanzeho ibitekerezo ko uyu ari umugore wo mu karere ka Rusizi i Bweyeye witwa Uzayisenga Marthe ngo akaba ari we mugore wa mbere utsindiye permi muri kariya gace.
Ni mu gihe Polisi y’u Rwanda yegereje abantu bose bo mu turere dutandukanye amahirwe yo gukorera ibizamini byo gutwara batiriwe bajya kure y’iwabo. Ni ifoto yakomeje gutangwaho ibitekerezo nkuko bisanzwe ku mbuga nkoranyambaga benshi banashimira uyu mugore.