Ni inkuru itangaje kandi igoranye kuyumva, aho ubu Police iri gukora iperereza ryimbitse ku kirego cy’umugabo bivugwa ko yiyambuye ubuzima nyuma yuko umugore we yanze kumutekera inkoko murugo rwabo ruherereye mu gace ka Migori muri Kenya.
Uyu mugabo ngo akimara kubona ko ibyo yasabye bitakozwe yikingiranye mu nzu maze arayikongeza irashya irakongoka nawe abigenderamo.
Uhagarariye police yagize ati: “uyu mugabo witwa John Lugala yikingiranye mu nzu wenyine, maze ahita ayishumika nawe abigenderamo. Biravugwa ko umugore we yanze kumutekera inkoko, ikaba ariyo mpamvu uyu mugabo byamunaniye kubyakira akiyahura”
Bivugwa ko iyi nkoko umugore yanze guteka yari iy’umukobwa wabo muto, police ikomeza ivuga ko uyu mugore yabwiye uyu mugabo ko adashobora guteka iyi sake y’umwana, kereka umwana wenyine ariwe utanze uburenganzira bwo kuyiteka.
Uyu mugabo abonye ko ubusabe bwe budakunze, yahisemo kohereza umugore we ahantu, maze akimara kuva murugo umugabo nibwo yahise yiyambura ubuzima. Abatuye muri ako gace bakoze ibishoboka ngo bazimye uwo muriro batabare n’umugabo ariko biba iby’ubusa umugore birangira apfuye.
Umurambo w’uyu mugabo wahise ujyanwa mu bitaro mu gihe iperereza rikomeje, ariko nanone police isaba abashakanye kujya bashaka ibisubizo ku bibazo byose bafite, bitarinze guhitana ubuzima bwa bamwe.