Abantu bagera kuri batanu bapfuye abandi barakomereka nyuma yo kwicwa n’umugabo witwaje intwaro gakondo zirimo umuheto n’imyambi mu gihugu cya Norvege mu jyi wa Kongsberg.
Ni umugabo w’imyaka 37 ukomoka muri denmark ariko wari usanzwe atuye muri uyu mujyi wa Kongsberg nkuko umuyobozi wa polisi muri aka gace yabitangarije itangazamakuru.
Yagize ati:”Tubabajwe no gutangaza ko hakomeretse abantu benshi ndetse abandi bagapfa. Umugabo wabikoze yafashwe kandi amakuru dufite ni uko yari wenyine.”
Ibyavuye mu iperereza ntibiratangazwa ngo hameneyekane impamvu byirizina yateye uyu mugabo kwirara mu baturage akabamishamo imyambi n’ibindi bikoresho yari yitwaje birimo n’ibyuma nkuko polisi yakomeje kubitangaza. Polisi kandi yavuze ko hari ibihuha byari bikomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyamabaga zitandukanye zashiraga mu majwi abantu badafite aho bahuriye n’iki gikorwa cyakozwe n’uyu mugabo umwe bwite.
Nkuko ikinyamakuru 7sur7 cyabitangaje, abakomeretse bajyanywe mu bitaro naho uwakoze ayo mahano we ntabwo yari yatangira guhatwa ibibazo.