Clarence Moses-El ni umunyamerika wahamijwe n’urukiko icyaha cyo gusambanya ku gahato umugore witwa Denver, rumukatira igifungo cy’imyaka.
Hari mu mwaka w’1987, Denver mbere y’uko ajya kurega Moses yari yaraye asangiye inzoga n’abagabo batatu. Muri iryo joro, yagize inzozi, arota uyu mugabo amusambanya ku gahato, abyuka ajya kumurega kuri Polisi.
Moses yatawe muri yombi, aburana ahakana icyaha yashinjwaga ndetse asaba kurekurwa, ariko ntibyakunda kuko Polisi yirengagije ibimenyetso by’utunganyingo ndangasano (DNA) uyu mugabo yasabye ko byakwifashishwa.
Muri iki kirego kandi Polisi yirengagije itegeko ry’urukiko ry’uko ibimenyetso byakuwe ku buriri bwa Denver bibikwa, mbere y’uko byifashishwa mu butabera, ngo bihamye cyangwa birenganure Moses.
Mu 2013, ubwo Moses yari muri gereza, umugabo witwa LC Jackson uri muri batatu bari barasangiye inzoga na Denver mu 1987, yandikiye ibaruwa uyu mugororwa, amumenyesha ko ari wasambanyije umugore.
Iyi baruwa yabonywe n’ikinyamakuru Daily Mail igira iti: “Reka ntangire nkubwira ibyabaye muri iryo joro ry’umwijima. Mfite byinshi mu mutima wanjye.”
Mu mwaka w’2016, Umucamanza yatesheje agaciro ikirego cya Denver ubwo yari amaze kubona ko kidafite ishingiro. Uyu mwanzuro washingiye ku buhamya bwa Jackson bukubiye muri ya baruwa.
Mu gufungurwa kwa Moses kandi hashingiwe ku kwisubira kwa Denver wabwiye urukiko ko uyu mugororwa ari umwere, aho yasobanuye ko yamwitiranyije na Jackson bitewe n’inzozi yari yarose muri rya joro.
Moses yasohotse muri gereza amaze kuzuza imyaka 60 y’amavuko. Ubwo yari ageze hanze, yavuze ko gufungurwa ari icyo gihe yari ategereje.
Ati: “Nashakaga kujya mu rugo nkabona umuryango wanjye, abuzukuru banjye, nabitegereje imyaka myinshi.”
Moses yahawe indishyi y’amadolari ya Amerika miliyoni 2 hashingiwe ku itegeko ryo muri Leta ya Colorado rirengera abafungwa barengana. Rivuga ko uwafunzwe umwaka umwe arengana, ahabwa ibihumbi 70. Kuri we yakubwe inshuro 28 zingana n’imyaka yamaze muri gereza.