Umugabo w’imyaka 35 y’amavuko witwa Kwizera Emmanuel wari utuye mu karere ka Kiruhura muri Uganda yishwe n’abo mu muryango wa sebukwe, bamuhora kuba yaranze kwishyura inkwano y’umukobwa wabo.
Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Fred Enanga, kuri uyu wa 17 Nyakanga 2023 yatangaje ko Kwizera yakubiswe kugeza apfuye ubwo yari yagiye gucyura umugore we wari warahukanye.
Ati: “Yari yagiye gucyura umugore we wari wagiye iwabo mu minsi ishize.”
Aba bavandimwe ngo bamaze kumwica, bahise bamujugunya mu kidendezi cy’amazi cy’uwitwa Rwakashuji George, ari na ho umurambo we waje kuboneka.
Babiri muri batanu bakekwaho uruhare mu rupfu rwa Kwizera bamaze gutabwa muri yombi. Aba ni Margaret Kendere na Ronald Bakashaba, mu gihe Grace Namara, Allen Ikiriza na James Amupire bo bagishakishwa.
Itegeko ryo muri Uganda riteganya ko icyaha cyo kwica gihanishwa igihano cyo kwicwa, ariko kuva mu mwaka w’2006 ntigishyirwa mu bikorwa, ahubwo gisumbuzwa igifungo cya burundu.