Nyuma y’amezi atatu batabana umugore yarahukanye, Jackson Mawira na Nancy Kendi bapfuye hashize amasaha make biyemeje kwiyunga bagakomeza kubana.
Umugabo yari asanzwe ukora akazi ko gutwara moto. Ku wa 31 Gicurasi yarayihagurukije ajya kwa muramu we mu ntera y’ibilometero 30 kugira ngo aze gutahana n’umugore we hamwe n’umwana bari bafitanye witwa Immanuel Mutuma.
Uyu mugabo w’imyaka 28 yicaje umugore we inyuma ku ipikipiki maze akikira umwana hagati yabo bagamije kumurinda umuyaga wo mu muhanda, maze barahaguruka bataha bihuta ngo basangire ibya nijoro nyuma yo kwiyunga bitewe n’uko amasaha y’umugoroba yari yamaze kugera.
Mushiki w’uyu mugabo, Irene Nkatha yavuze ko musaza we yari afite umunezero mwinshi nyuma yo kongera gusubirana n’umugore we nubwo ibyishimo bye bitarambye nyuma y’impanuka baguyemo batageze mu rugo.
Ubwo bageraga hafi y’isoko rya Keria hagati y’umujyi wa Nkubu na Chogoria, bahuye n’umurongo w’imodoka ziherekeje umukandida wiyamamariza ubudepite mu matora ateganyijwe ku wa 09 Kanama.
Imodoka yarabagonze, umugabo ahita yitaba Imana mu gihe umugore we yahakomerekeye bikabije akajyanwa mu bitaro byitiriwe Mutagatifu Anne ariko biza gutangazwa ko yapfuye akihagera. Umwana wabo na we yarakomeretse bidakabije ajyanwa kuri ibyo bitaro aho nyuma yatahanwe na nyirasenge Nkatha ukomeje kumwitaho mu rugo nyuma yo kuburira ababyeyi mu mpanuka.
Uruhande rw’umunyapolitiki wari mu bikorwa byo kwiyamamaza Dr Mwiti, rwemeye ko kwishyura ikiguzi cy’ibizakoreshwa hashyingurwa uwo mugabo n’umugore.