Dejoie Ifashabayo, umugabo w’umuhanzikazi Clarisse Karasira yabonye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Master’s degree), muri Western Governors University iherereye muri Utah muri Amerika, yizeza ko umugore we agiye gusubukura umuziki.
Ni mu birori byabereye ku cyicaro cy’iyi kaminuza kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024. Aho ibihumbi by’abanyeshuri barimo na Dejoie Ifashabayo bahabwaga impamyabumenyi zabo.
Mu kiganiro na IGIHE, Dejoie Ifashabayo yavuze ko ari intambwe ikomeye kuri we ndetse n’abamukomokaho kuko, ari indi ntambwe igiye kumufasha mu kazi ke ka buri munsi.
Ati “Ndishimye cyane. Gusoza aya masomo bigiye kumfasha yaba njye n’umuryango wanjye. Ni ibi twari duhugiyeho, umuziki turaza kugaruka cyane.”
Avuga ko uretse kwiga kandi hari ibindi byagiye bituma bahuga nko kwimukira muri Illinois bavuye aho bari batuye muri Maine, no kwita cyane ku mwana wabo w’umuhungu bise Kwanda wavutse mu 2022.
Ifashabayo yabonye iyi mpamyabumenyi mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, mu ishami rya ‘Business Administration’. Yari asanzwe afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza ndetse ‘na Professional Education’ muri ‘Entrepreneurship and Leadership’ yakuye muri Watson Institute and University of Virginia.
Ifashabayo Dejoie asanzwe ariwe mujyanama mu by’umuziki wa Clarisse Karasira.