Umuforomo w’ahitwa Ngundu muri Zimbabwe washakaga guhunga inshingano zo kurera umwana, yanize umwana we n’umukunzi we ubwo yarimo kumubyaza, ajugunya umurambo mu musarani.Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, umucamanza w’Urukiko Rukuru,Garainesu Mawadze yagaragaje ko yababajwe n’ubwo bwicanyi,akatira Ngonidzashe Mugabe igifungo cy’imyaka 18.
Ngonidzashe yahakanye icyaha ariko umucamanza Mawadze ahabwa ibimenyetso bimushinja bifatika.
Amakuru avuga ko Mugabe na Diana Rose Mudzingwa bafite imyaka 32 bari mu rukundo maze Mudzingwa asama inda. Mugabe yashutse Mudzingwa ngo aze kubyarira kuri Ngundu Clinic aho akorera.
Ubwo Mudzingwa wari utuye ahitwa Waterfalls muri Zimbabwe yafatwaga n’ibise, Mugabe aho kumujyana ku ivuriro,yamujyanye aho yakodeshaga. Mudzingwa yisanze ari bombi mu cyumba maze Mugabe atangira kumubyaza.
Mudzingwa wari ufite intege nke n’ububabare kubera ibise,yatunguwe no kubona Mugabe aniga umwana wabo,maze ashyira ipamba mu izuru no mu kanwa ke.
Yahise apfunyika umurambo mu gikapu cya plastiki arasohoka.
Mugabe yaje guta umurambo mu musarani. Yagiye gukusanya inshinge mu ivuriro maze azitera Mudzingwa kugira ngo amubuze kuva amaraso. Ibi byabaye ku ya 24 Mutarama 2023.
Nkaho nta kintu cyabaye, Mugabe yahise asubira ku ivuriro mu kazi.
Mudzingwa yatanze ikirego kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngundu bituma Mugabe atabwa muri yombi. Yeretse Polisi aho yari yajugunye umurambo.
Mugabe yabwiye urukiko ko yashakaga gukora imibonano mpuzabitsina na Mudzingwa,atashakaga ko babyarana bakanashyingiranwa kuko ngo asanzwe afite umugore n’abana batanu.
Yavuze kandi ko uyu mukobwa yamumenyesheje ko yaryamanaga n’undi mugabo igihe yari atwite.
Yavuze ko yari mu rujijo kandi yatinyaga gutakaza akazi n’umuryango we, biramutse bigaragaye ko umukunzi we yabyariye mu rugo rwe.