Umufana ukomeye uzwi cyane hano mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports yatunguye benshi ubwo yarahiriraga kuri radiyo y’Igihugu avuga ko yavuye kuri iyi kipe ko ubu ari umufana w’ikipe ya APR FC ndetse yambaye n’imyambaro yayo.
Ku Cyumweru tariki ya 17 Mata ni bwo Malaika yagaragaye yambaye umwambaro w’umukara n’umweru, ari kumwe na bamwe mu ba-hooligan ba APR FC barangajwe imbere na Nyiragasazi.
Uyu mukobwa wagaragaye ku mukino w’umunsi wa 23 wa shampiyona APR FC yatsinzemo Bugesera FC igitego 1-0, yavuze ko yahisemo kuba umufana w’iyi kipe y’Ingabo z’igihugu nyuma y’igihe kirekire yarabuze ibyishimo muri Rayon Sports.
Ati: “Ibyishimo birahenda, ndi umufana wa APR FC kumugaragaro. Agahinda tumaranye iminsi urakazi, nguyu na Nyiragasazi turi kumwe, ni inshuti yanjye, umuntu amenya iminsi amaze ku Isi ntamenya iyo asigaje, umuntu aba agomba kwishima agihumeka, niba narabuze ibyishimo aho nabishakiraga, nk’aba mbibonye ahandi ni ibyo.”
Kuri uyu wa Mbere Malayika yasabye imbabazi abafana ba Rayon Sports, avuga ko akiri umukunzi wa Rayon Sports ndetse ko ibyo yavuze yabikoreshejwe n’inzoga.
Ati: “Ntabwo nagiye ndahari kandi ndasaba n’imbabazi aba-Rayon bose muri rusange, n’abayobozi banjye. Biriya bintu nabitewe n’agacupa, ndanarisezeye cyane ko ari ryo ryankoresheje amakosa.”
Uyu mukobwa yavuze icyemezo cyo kwisubira yafashe kidafite aho gihuriye n’abamuteye ubwoba.