Abantu ibihumbi by’abanye Congo bari batuye munsi y’ikirunga cya Nyiragongo ndetse bagizweho n’ingaruka z’iruka ryacyo bemerewe umudugudu w’icyitegererezo na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ubu bakaba bamushimira.
James ni umwe mu bo iki kirunga cyasize iheruheru mu gihe cy’iminsi itatu cyamaze kiruka, inzu zisaga igihumbi zigasenyuka naho hegitari nyinshi z’imirima zikangirika.
Icyo gihe ibihumbi by’Abanye-Congo byahungiye mu Rwanda, basubira mu byabo ikirunga kimaze gutuza nubwo benshi iwabo hari hahindutse amatongo. Mu kibaya kiri munsi ya Nyiragongo kigabanya u Rwanda na Congo, hagiye kubakwa umudugudu w’icyitegererezo uzatuzwamo abagizweho ingaruka n’iruka ryacyo.
Perezida Paul Kagame w’u Rwanda ni umwe mu bazatanga ubufasha mu iyubakwa ry’uwo mudugudu, nyuma yo kubyemerera Perezida Félix Tshisekedi wa RDC muri Kamena 2021 ubwo yakoreraga uruzinduko i Goma, akareba uburyo iruka ry’Ikirunga ryasize abantu iheruheru.
Umudugudu w’icyitegererezo Perezida Kagame yemeye uzaba umeze neza nk’uwo Leta y’u Rwanda iherutse kubakira abatuye mu Kinigi mu Karere ka Musanze. Uzaba urimo isoko, amashuri, amazi, amashanyarazi, ubworozi n’ibindi bikorwa bya ngombwa.
Mu mpera za Mutarama uyu mwaka, Igihe dukesha iyi nkuru yageze ahagiye kubakwa uyu mudugudu muri Teritwari ya Nyiragongo, muri metero nkeya uvuye ku Mupaka w’u Rwanda ahahana imbibi n’Umurenge wa Busasamana muri Rubavu.
Imambo zatangiye gushingwa ndetse n’ibibanza byarakaswe aho buri wese azagenda yubakirwa. Muri icyo kibaya, hasanzwe inkambi irimo abasizwe iheruheru na Nyiragongo. Bushingiwe amahema mu gihe bagitegereje ko umudugudu wubakwa.
Umwe mu bayobozi muri iyo nkambi yavuze ko amakuru bafite ari uko muri icyo kibaya hagiye kubakwa umudugudu urimo inzu 7000 zirimo n’ubufasha buzatangwa n’umugore wa Joseph Kabila, ari we Marie Olive Lembe di Sita uzwi nka Mama Olive.
Uwo muyobozi yavuze ko batangiye no gukora ibarura ry’abazahabwa inzu mu ba mbere igihe zizaba zuzuye. Yagize ati “Mama Oliva yatanze imfashanyo y’ibibanza 2250, na Leta nayo ku ruhande irashaka kubaka ibihumbi bitanu, bose ni ibihumbi bisaga birindwi.”
Yakomeje agira ati “Icyo tuzi ni uko inzu za Leta zizubakwa ari inzu nziza, kwa Mama Oliva ni we uzi ibyo bazubaka ariko na we yamaze gutanga ibibanza.”
Abazahabwa inzu bariruhutsa
Abenshi mu bazahabwa inzu mu mudugudu mushya, ni abari batuye munsi y’Ikirunga cya Nyiragongo by’umwihariko abafite izasenywe na cyo mu mwaka ushize. Gusa, hari amakuru ko hari n’abandi bazimurwa kuko batuye mu manegeka munsi y’ikirunga, ku buryo kiramutse kirutse byabagiraho ingaruka.
James ni umwe mu batuye mu Kanyanja muri Teritwari ya Nyiragongo wasenyewe n’imitingito yakurikiye iruka rya Nyiragongo.
Yagize ati “Ahantu tuba turi munsi y’ikirunga, turamutse tugiye hariya byadufasha. Aha dutuye ni amabuye cyane, wenda hariya handi umuntu yabona akarima ko guhingamo n’utuboga.”
Uyu mugabo avuga ko bahorana ubwoba ko isaha n’isaha Nyiragongo yaruka, dore ko ari kimwe mu birunga bike ku Isi bigifite ubuzima, bishobora kuruka igihe cyose.
Ati “Hariya bagiye kubaka umudugudu ni hafi y’u Rwanda, n’iyo cyajya kiruka umuntu yakwirukanka kikahagera yageze mu Rwanda.”
Kasongo na we ari mu bazahabwa inzu mu mudugudu mushya ugiye kubakwa. Yavuze ko icyifuzo ari uko uwo mudugudu wakubakwa vuba, bakareka guhangayika.
Ati “Kuba ndi hariya munsi y’umuriro, baramutse banyegereje hino ku mupaka cyaruka nkahita niterera mu Rwanda. Nawe reba kuva iriya kugera hano, wahagera cyakugezeho ariko uri aha hafi wahita usimbuka.”
Aba baturage batuye munsi ya Nyiragongo, basanganywe ibibazo byo kuba imirima yabo yarangijwe n’ikirunga, ubu ni amakoro gusa. Birumvikana ko imibereho yabo ari mibi nubwo inzego za Leta n’imiryango nterankunga ikomeje kubagoboka.
Icyakora, bo bavuga ko ikibazo gikomeye bafite ari amazi. Hari ababwiye umunyamakuru ko mu minsi ishize amazi bayagemurirwaga n’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kurinda amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) ariko ngo bamaze iminsi batayabona.
Mu gace abo baturage batuyemo, nta masoko y’amazi ahaboneka. Amazi bakoresha ni ayo batega iyo imvura iguye, abandi bakajya kuyavana i Goma, ahantu bibasaba urugendo nk’urw’isaha.
Byari byitezwe ko tariki ya 4 Nyakanga 2022, ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 28 aribwo uyu mudugudu watahwa icyakora ukurikije aho imirimo yo kubaka igeze, biragoye ko inzu zose zikenewe zizaba zuzuye.