Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruremeza ko rwataye muri yombi nyina w’umwana witwa Ishimwe Innocent uvuga ko yarenganyijwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru, FERWAFA, ntirimujyane mu ishuri rya FC Bayern Munich kandi yaratsinze ikizamini.
Ishimwe wo mu murenge wa Kinazi, akarere ka Huye yatangiye kuvugwa mu itangazamakuru mu kwezi gushize, aho yari aherekejwe na se, Izabitegeka Innocent, bagiye kuri Fine FM, basobanura ko FERWAFA yanze kumwohereza mu ishuri ry’iyi kipe kuko ngo ntiyari agejeje ku myaka y’amavuko 12 na 13 yasabwaga.
Izabitegeka ngo yavuganye n’ubuyobozi bwa FERWAFA, ati: “Barambwira ngo ‘Umwana wawe afite imyaka 10, ntaruzuza 13’. Afite imyaka 13, naramwandikishije. Nsanga ari ibintu bashatse kwitekinikira mu bwenge bwanjye nk’umusaza, ni yo mpamvu nafashe umwana wanjye ndamuzana.”
Icyo gihe, Umuvugizi wa FERWAFA, Karangwa Jules, yasobanuye ko byagaragaye ko imyaka igaragara mu byangombwa by’uyu mwana itandukanye, ikaba ari yo mpamvu atajyanwe muri iri shuri. Ati: “Ku makuru twabashije kumenya, nabonye aho ibyangombwa byo muri NESA bigaragaza ko yavutse mu 2010, n’amazina y’ababyeyi ariho atandukanye n’ari mu bindi byangombwa byagaragajwe.”
Izabitegeka ntabwo yanyuzwe, ahubwo yajyanye Ishimwe ku biro bya Perezida wa Repubulika tariki ya 21 Ugushyingo asaba kurenganurwa, kandi ngo abamwakiriye neza. Yagize ati: “Baranyakiriye, bumva ibibazo byanjye, barambwira bati ‘Wowe kora ibaruwa, uyidusigire’, banyakira neza cyane, numva nishimye rwose.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko ku munsi wakurikiyeho, tariki ya 22 Ugushyingo, umukozi wo muri Perezidansi yamuhamagaye, amusezeranya ko ikibazo cy’umwana we kigiye gukurikiranwa. Ati: “Numvise nishimye kuko hari n’umukozi ukora kuri Perezidansi umpamagaye mu kanya, muri iki gitondo pe! Barambwira bati ‘Rwose umwana umureke, ajye kwiga, ubundi tugiye gukurikirana ikibazo, tuzaguha umwanzuro.”
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry yaraye atangaje ko uru rwego rwataye muri yombi tariki ya 23 n’iya 24 Ugushyingo umukozi ushinzwe irangamimerere, umujyanama w’ubuzima na nyina wa Ishimwe, bose bo mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye, bakurikiranweho icyaha cyo guhimba inyandiko igaragaza imyaka y’uyu mwana n’ubufatanyacyaha mu gihimba inyandiko.
Nyina wa Ishimwe araza muri iyi dosiye kuko bivugwa ko akekwaho kwifashisha umujyanama w’ubuzima n’ushinzwe irangamimerere, bakamuha ifishi igaragaza ko uyu mwana yavutse mu Kwakira 2010; ibyagombaga kumufasha koherezwa mu ishuri ry’iyi kipe. Nyamara ngo amakuru ari kuri iyi ifishi atandukanye n’ari ku bindi byangombwa.
Ishimwe ari mu bana 43 bari baratsindiye kujyanwa mu ishuri rya FC Bayern Munich, akaba yari ku mwanya wa 5. Yari yaraturutse mu ishuri ryitwa Sunday FC riri mu karere ka Huye.