Umubiligi Alain Goetz ushora imari mu gutunganya amabuye y’agaciro hirya no hino ku Isi ararira ayo kwarika nyuma y’aho Leta y’u Rwanda mu 2021 ifatiriye ikigo Aldango Ltd cyatunganyaga diyama.
Iki kigo giherereye mu karere ka Gasabo. Goetz yari afitemo imigabane 50%, Ngali Holdings ya Leta y’u Rwanda na yo ifitemo imigabane 50%, kandi uyu Mubiligi ni we wahawe inshingano yo gushyiraho umurongo kigenderaho.
Mu mwaka w’2021, ikigo cy’imisoro n’amahoro cy’u Rwanda cyatangaje ko cyafatiriye kinagurisha imitungo ya Aldango iri i Kigali, kubera umwenda w’imisoro ungana n’amafaranga (Frw) miliyari 113 cyari cyaranze kwishyura, gusa ku rubuga rwacyo cyo cyasubije ko “kitagurishwa”.
Goetz mu kiganiro yagiranye na The Africa Report, cyagiye hanze kuri uyu wa 13 Nyakanga 2023, yagaragaje ko imitungo ya Aldango iri i Kigali yafatiriwe kugira ngo hashyirweho ikindi kigo kiyisimbura.
Uyu Mubiligi yatangaje ko ifatirwa ry’imitungo ya Aldango iri i Kigali byamuhombeje hafi miliyoni 20 z’amadolari, ku buryo bizamutwara imyaka iri hagati ya 20 na 25 kugira ngo azabe amaze kuvamo umwenda.
Goetz yagize ati: “Tuzayishyura hagati y’imyaka 20 na 25 kubera ko si amafaranga yacu. Dukoresha amafaranga y’abantu baba baratwizeye, bakayadushoramo.”
Ikigo cy’imisoro cyasobanuye ko ntako kitari cyaragize ngo cyorohereze Aldango mu kwishyura iyi misoro, cyane ko cyari cyarayikuriyeho amande, ariko kwishyura izi miliyari byarananiranye.