Umusore usanzwe atwara abantu kuri moto(umu motari) akomeje guhabwa urwa menyo n’abantu benshi nyuma yuko atoraguye amadorali agera ku bihumbi 50 aya akaba ahwanye na miliyoni 50 z’amanyarwanda.
Uyu musore wo mu gihugu cya Liberia witwa Emmanuel Tuloe, w’imyaka 18 avuga ko nyuama yo gusubiza ayo mafaranga ngo abantu benshi bakomeje kumubwira ko adateze gukira cyane ko yanakoraga akazi ko gutwara abantu n’ibintu kuri moto.
Nkuko BBC dukesha aya makauru itangaza uyu musore ngo akimara kumva nyirayo ari gutanga amatangazo ku maradiyo ngo yahise agira impuhwe afata umwanzuro wo gusubiza ayo mafaranga atari make.
Tuloe wavuye mu ishuri ari mu mwaka wa karindwi ngo yahise atangira akazi ko gutwara moto mu rwego rwo kubona imibereho nubwo ubu atorohewe n’abantu benshi bamuseka igihe basanze moto ye yamupfiriyeho bakamubwira ko atazapfa akize bitewe n’ingano yayo mafaranga yatoraguye akaza kuyasubiza.
Aganira na BBC Tuloe yagize ati:”Bambwira ko ntazigera nkira mu buzima bwanjye, bavuga ko kubera nasubije amafaranga angana gutyo nzabaho nabi kandi ngapfa nkennye.”
Mu kumushimira, uwo mugore yamuhaye amafaranga agera ku gihumbi na magana atanu y’amadorali ahwanye n’amanyarwanda miliyoni n’igice ndetse anamuha bimwe mu bikoresho bitandukanye birimo matela.
Yavuze ko benshi bamusetse yemwe abandi bakamurakarira cyane bamubwira ko azapfa adakize mu buzima bwe bwose gusa asaba bagenzi be kugira ubunyangamugayo bakajya basubiza ibyo batoraguye banyirabyo.
Urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri iki gihugu cya Liberia rwatangajwe ko rwashimishijwe no kuvugisha ukuri uwo musore yagaragaje asubiza ayo mafaranga.