Muri aka kanya, musore ushobora kuba uri mu rukundo, ushobora kuba ufite umukobwa wita Cherie na we akakitaba mu kajwi gatuje ati ‘karame cheri’, ariko hagati aho, ijwi ryiza ntabwo risobanuye ko urukundo rwashize imizi, ko umukobwa muri kumwe afite gahunda zo kubaka urugo.
Byoseonline.rw irakugezaho bimwe mu bimenyetso uzabona ku mukobwa, ugahita umenya ko uwo mukobwa adafite gahunda yo kubaka, ko atagukunda, ahubwo ko ashaka kwinezeza cyangwa kubona aho aba ahagaze mu rukundo rudafite intego.
1.Gukunda ibirori:
Umukobwa ugamije kubaka ntabwo akunda ibirori cyane, ahubwo akanya abonanye n’umusore bakundana aba ashaka kukabyaza umusaruro, cyane cyane ashaka ko muganira ku buzima bw’urukundo rwanyu rwejo hazaza.
2.Ibiganiro bidafite intego:
Umukobwa utagamije kubaka uzamubwira n’ibiganiro agira, uzasanga nta munsi n’umwe akubajije intego y’urukundo rwanyu, uzasanga abyihuza ashaka kuganira ku bintu bitamusaba gutekereza cyane.
3.Ntaba yifuza kumenywa n’inshuti z’umusore:
Umukobwa uzi ko adashaka kubakana na we, uzamubwira n’uko igihe cyose aba adashaka ko umwereka inshuti zawe, kuko aba azi ko hari izo ufite ziri (serieux) ku buryo zishobora kugushyiramo intekerezo zo kukwanga.
4.Ntaba akeneye ko umujyana iwanyu:
Bene uyu mukobwa, kubera ko aba adakeneye kuzakubera umugore cyangwa se akaba gushyingirwa atabiteganya vuba, ibyo kumwereka ababyeyi bawe aba abifata nk’ibidafite agaciro.
5.Aba ashaka ko usesagura:
Umukobwa ugukunda, ushaka ko mubana, ntabwo yagusura ngo narangiza akwake tike ya moto cga voiture yamuzanye, mu gihe wawundi udafite gahunda yo kubakana nawe azaza akabigusaba, buri gihe agahora agusaba ko musohokana, ugatakaza amafaranga y’umurengera.
6.Mu byago ntabwo akuba hafi:
Umukobwa utagushakaho umubano, mu gihe wagize ibyago cyangwa wakennye ntakwikoza, atangira gushaka impamo zituma mutabonana kuko aba yumva ko ugiye kumutera igihe. byoseonline.rw icyo yakubwira ni uko, umukobwa ugukunda unashaka ko mubana, mu gihe uri mu makuba, we niho aba abonye uko akugaragariza urukundo agufitiye, akakuba hafi cyane.
7.Ntabwo agufuhira:
Igihe cyose azakubonana n’undi mukobwa, uzabona atabyitayeho, nta nubwo ashobora kukubaza uwo ari we, ahita abifata nkibisanzwe, mu gihe ugukunda ushaka ko munabana akubonana n’undi mukobwa kabone niyo yaba ari mushiki wawe, akagusaba ibisobanuro umunsi wose.
8.Gukoresha imvugo ndacyari muto:
Igihe cyoze umukobwa udashaka ko mubana, uzasanga imvugo ze ziganjemo kuba muto, ko arangije kwiga vuba, ko akora utuntu tumeze nk’utw’abana,…
9.Kwishimisha:
Iyi ngingo ikubiyemo byinshi, umukobwa udashaka ko mubana, aba yishakira kwishimisha cyane bishoboka, uzasanga umukobwa ushaka ko mubana, ntabwo azemera ko musambana, urabimusaba akanga, kuko aba atekereza ko niyemera uhita umufata nk’indaya cyangwa umwasama.
10.Ubushizi bw’isoni:
Umukobwa utagufiteho umugambi wo kumubera se w’abana, ntazatinya kukubwira ibiteye isoni, ngo akubwire ibishegu cyangwa se akubwire ibidakwiye.Umukobwa ugukunda, ibyo akubwira byose arigengesera, yakumva akoze ibidakwiye agasaba imbabazi, akisegura,…