Ubushakashatsi bugaragaza ko kwihagarika muri piscine abantu basigaye babifata nk’ibisanzwe, ku buryo nibura buri piscine imwe ya rusange haba harimo litilo 75 z’inkari, ibigira ingaruka mbi ku buzima bw’abogera muri izo piscines.
Daily Mail mu 2017 yatangaje ko ibi byagaragajwe n’abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Alberta yo muri Canada, aho bafashe ibipimo 250 by’amazi yakuwe muri piscines 31 zikoreshwa cyane zo mu mijyi ibiri yo muri icyo gihugu.
Ubu bushakashatsi bwayobowe na Lindsay K Jmaiff Blackstock, bwakozwe hapimwa icyanga cyari muri ayo mazi ndetse n’ibiyagize birimo ikinyabutabire cya Acesulfame Potassium (ACE).
Ubusanzwe iki kinyabutabire cyongerwa mu binyobwa bitandukanye ndetse n’ibiribwa bitunganyirizwa mu nganda birimo nk’imigati hagamijwe kubyongerera uburyohe, kikaba kinasangwa mu nkari z’uwanyoye ibyo binyobwa cyangwa akarya ibyo biribwa.
Uwafashe amafunguro arimo iki kinyabutabire, cyihuta binyuze mu nzira y’igogora kikajya mu maraso, mu iyungururwa ryayo byihuse nabwo impyiko zikakivanamo binyuze mu nkari.
Aba bashakashatsi bagaragaje ko kuba umuntu afata amafunguro arimo ikinyabutabire cya Acesulfame Potassium kikaba gishobora gusohoka uko cyakabaye binyuze mu nkari, byoroshye gupima ahantu kiri ukamenya ko hari inkari.
Bagaragaje ko ugenekereje usanga piscine ishyirwamo amazi angana na litilo 500,000 abayogeramo bihagarikamo litilo zisaga 32 z’inkari. Ni mu gihe piscine ishyirwamo amazi angana na litilo 1,000,000 yo yihagarikwamo litilo zigera kuri 90 z’inkari, iyo piscine ikaba ari kimwe cya gatatu cy’izikoreshwa mu mikino Olempike.
Mu butumwa bwatambukijwe mu kinyamakuru ACS’ journal Environmental Science & Technology Letters, abashakashatsi bagaragaje ko hakwiye gukorwa ubukangurambaga abantu bakumva ko bigira ingaruka mbi kwihagarika muri piscine.
Bagaragaje ko ikinyabutabire cya Urea gisohoka mu mubiri w’umuntu nk’umwanda kikanyura mu nkari no mu byuya, kigira ingaruka mbi ku buzima bwa muntu zirimo ko uwo cyongeye kwinjira mu mubiri kimutera indwara zirimo uburwayi bw’amaso bwanakuviramo ubuhumyi ndetse n’indwara zibasira imyanya y’ubuhumekero.