Kuri uyu wa Gatandatu tariki 10 Ukuboza 2022, ikinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa cyashyize hanze inkuru igaragaza ko kubona itoroshi mu maduka asanzwe azicuruza kuri ubu ari ingorabahizi. Ni nako bimeze ku bashaka moteri zitanga umuriro w’amashanyarazi hifashishijwe lisansi cyagwa mazutu.
Impamvu nta yindi ni intabaza yatanzwe na Leta y’u Bufaransa , iburira abaturage gukoresha umuriro muke hirindwa kuwusesagura kugira ngo utazabura muri iki gihe u Burayi buhanganye n’ubukonje bukabije,bushobora kumara igihe.
Ku wa Kane mu murwa mukuru Paris hari uduce twabuze umuriro, bituma umwe mu bakoresha Twitter ashyira hanze ifoto y’agace kamwe kari mu kizima, abaza niba ibyo Leta yabateguje by’uko umuriro ushobora kubura byatangiye.
U Bufaransa ni kimwe mu bihugu by’i Burayi bikura umuriro w’amashanyarazi mwinshi mu ngufu za nucléaire dore ko hafi 70% by’umuriro ukoreshwa muri icyo gihugu, uturuka ku nganda za nucléaire zubatswe hirya no hino.
Kubera ubukonje bwinshi muri uku kwezi bushobora gutuma inganda zimwe zidakora neza, Leta yateguje ko hashobora kuzabaho kubura umuriro kwa hato na hato mu duce dutandukanye.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, Guverinoma y’u Bufaransa yatangaje ko ibura ry’umuriro guhera muri Mutarama 2023, rishobora kugira ingaruka ku basaga 60% batuye icyo gihugu.
Ni ibibazo bije byiyongera ku ibura n’ihenda rya gaz yifashishwa na bamwe mu gushyushya inyubako, nyuma y’intambara imaze amezi icyenda hagati ya Ukraine n’u Burusiya.
Le Figaro ivuga ko hari nk’amaduka yagezemo acuruza amatoroshi, isanga abayagura biyongereye ku kigero cya 24 % mu Ukwakira uyu mwaka, bagereranyije n’umwaka washize. Ni nako bimeze ku bacuruzi ba za moteri.
Ikigo Électricité de France (EDF) gitanga umuriro w’amashanyarazi mu Bufaransa cyatangaje ko guhera kuri uyu wa Mbere hari izindi mashini zitanga amashanyarazi ziwuvanye muri nucléaire zizatangira gukora, kugira ngo hagabanywe icyuho cy’umuriro muke.
Minisitiri w’Imari mu Bufaransa, Bruno Le Maire, kuri uyu wa Gatandatu yijeje abaturage ko Leta iri gukora ibishoboka byose ku buryo ibihe by’ubukonje bishobora kurangira nta kibazo cy’ibura ry’umuriro kibayeho.
U Bufaransa ni igihugu cya gatandatu gifite ubukungu bunini ku Isi.