Kuri uyu wa Gatanu, Umunyarwanda ushakishwa kubera ibyaha bya jenoside yongeye kwitaba urukiko rw’ibanze rwa Cape Town.
Muri Gicurasi, Fulgence Kayishema yarakurikiranwe asangwa mu isambu iherereye ahitwa Paarl aho bivugwa ko yari amaze imyaka atuye.
Uyu yari amaze myaka irenga makumyabiri ahunga ubutabera kuva yatangira gushakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda akurikiranweho ibyaha bya jenoside birimo kuba yarategetse iyicwa ry’Abatutsi 2000 biciwe mu kiliziya.
Kuri uyu wa Gatanu, Leta yavuze ko ikomeje gutegereza inyandiko zijyanye no kwinjira kwa Kayishema muri Afurika y’Epfo mbere y’uko urubanza rutangira nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Eye Witness News cyo muri Afurika y’Epfo ivuga.
Uyu wahoze ari IPJ mu Rwanda, Fulgence Kayishema, yinjiye mu cyumba cy’urukiko kuri uyu wa Gatanu apepera umuryango we n’abamushyigikiye afite bibiliya mu ntoki. Leta yamenyesheje urukiko ko iperereza ku bivugwa ko yinjiye mu gihugu mu buryo bw’uburiganya ritararangira.
Impapuro za passport ntabwo zirakirwa zitanzwe na Ambasade ya Malawi, mu gihe inyandiko zigaragaza uburyo Kayishema yakoresheje ubwo yinjiraga muri Afurika y’Epfo ku mupaka wa Komatipoort na zo zigitegerejwe.
Umwunganizi we, Heynes Kotze, yavuze ko ibisobanuro birambuye kuri iyi dosiye bikomeje kuba bicye.
“Hariho ibirego bigera kuri 56 ariko byose bifitanye isano n’ibyaha bifitanye isano n’abinjira n’abasohoka bityo niho bihagaze. Kuri ubu rero, twakiriye urupapuro rw’ibirego rw’ibirego 56 gusa. Turacyategereje ibindi bisobanuro byihariye ku bikubiye mu nyandiko y’ibirego bya leta.”
Iki kibazo cyimuriwe ku itariki ya 13 Ukuboza kandi Kayishema akomeje gufungirwa muri Gereza ya Helderstroom.