Mu myaka ibiri ishize, buri uko Amavubi yahamagarwaga, wasangaga hari abakinnyi bashya bakina hanze bitabajwe, yewe mu 2022 hari hatangiye gahunda yo gutanga ubwenegihugu ku badafite aho bahuriye n’u Rwanda nk’uko byagenze ku Munya-Côte d’Ivoire, Gerard Bi Gohou.
Ubwo Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iri muri Madagascar yahamagarwaga mu byumweru bibiri bishize, na bwo hari hitezwe abakinnyi bashya bakina hanze y’u Rwanda, gusa si ko byagenze.
Mu bakinnyi 38 bahamagawe n’Umutoza Frank Torsten Sptiller, harimo 14 bakina hanze, naho abandi 24 bakina muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda.
Muri abo 14, bose bari basanzwe bahamagarwa mu Ikipe y’Igihugu mu gihe ubwo Umutoza Spittler yaherukaga kuganira n’abanyamakuru muri Mutarama, yari yavuze ko hari abakinnyi barenga 40 bakina hanze afite muri gahunda ze, ariko azicarana n’ubunyamabanga bwa FERWAFA bakabiha umurongo.
Gusa, muri abo bose nta n’umwe wigeze uhabwa amahirwe mu Ikipe y’Igihugu yahamagariwe kwitegura imikino ya gicuti na Botswana ndetse na Madagascar muri iyi Werurwe.
Mbere y’uko Amavubi ava i Kigali ajya i Antananarivo, Umutoza Frank Spittler yavuze ko adashobora guhamagara umunyezamu Kwizera Olivier abizi neza ko atabanza mu kibuga kuko afite Ntwari Fiacre ukina muri Afurika y’Epfo na Maxime Wenseens ukina mu Bubiligi, kongeraho abandi banyezamu b’imbere mu gihugu.
Umwe mu bayobozi muri FERWAFA waganiriye na IGIHE, yavuze ko impamvu nta bakinnyi bashya bahawe umwanya kuri iyi nshuro nk’uko byajyaga bigenda mu minsi yashize, mbere y’uko Umutoza Spittler atangira akazi mu Ugushyingo, harimo ubushobozi no gushidikanya ku rwego rw’abo bakinnyi.
Yagize ati “Wabirebera mu buryo bubiri. Urumva ntabwo twari gufata amafaranga yo gutanga ku mukinnyi tutazi uko ahagaze, kumuzana bikarangira adakinnye ni ugupfusha ubusa amafaranga kandi tutabeshyanye ntabwo turi kuri urwo rwego. Umutoza na we ntiyabonye umwanya wo kujya kubareba kuko ni ibintu bisaba ubushobozi n’umwanya, tukiri gushaka uko byakorwa neza mu gihe kiri imbere.”
Muri iyi minsi, usanga ibihugu byinshi bya Afurika bihitamo gutekereza ku bakinnyi bafite aho bahuriye na byo bakina hanze kugira ngo babifashe kwitwara neza. Hari kandi n’ibishyira imbere guha ubwenegihugu abanyamahanga bashobora kubifasha kwitwara neza mu marushanwa biba bigiye kwitabira.
Amavubi azakina umukino wa mbere wa gicuti na Botswana ku wa Gatanu, tariki ya 22 Werurwe, mu gihe uwa Madagascar uteganyijwe ku wa 25 Werurwe.
U Rwanda ruzifashisha iyi mikino ya gicuti mu kwitegura iy’Umunsi wa Gatatu n’uwa Kane yo Gushaka Itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 aho Amavubi azasura Bénin na Lesotho muri Kamena uyu mwaka.
Nyuma y’imikino ibiri yakinwe mu Ugushyingo, u Rwanda ruyoboye Itsinda C n’amanota ane, Afurika y’Epfo ikurikiraho n’amanota atatu, Nigeria, Zimbabwe na Bénin zifite abiri naho Lesotho ikaza ku mwanya wa nyuma n’inota rimwe.
Indi nkuru wasoma: Amavubi ahamagarwa mu nyungu za nde?