Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Nyakanga 2024, kuri Stade Amahoro abafana bari benshi aho bari baje kureba umukino ugiye guhuza amakipe abiri akomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda, APR FC na Rayon Sports. Uyu mukino, wari utegerejwe na benshi, washyizwe ku rwego rwo hejuru, ariko haba ikibazo cy’umufana w’ikipe ya Rayon Sports, wafashwe atwaye itike ya baringa.
Uyu mufana, bivugwa ko yari afite intego yo kwinjira muri sitade atifashishije itike yemewe aho yari gukoresha iyo yicuriye, aho yagerageje kunyura mu nzira zitemewe asaba kwinjira mu muri sitade, ariko abashinjwe kureba amatike basanze ari baringa maze bahamagara abashinjwe umutekano bamuta muri yombi.
Nyuma yo kumenya iby’iki gikorwa, inzego z’umutekano zashyizeho ingamba zihamye, zifata uwo mufana, ndetse zimubaza aho yari agiye n’impamvu yo kugerageza kwinjira n’itike itemewe. Ibi byateje impagarara mu bafana kuri stade, ariko inzego z’umutekano zafashe ingamba zo gukurikirana imyitwarire y’uwo mufana.
Amashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekana abapolisi babiri bataye muri yombi umufana wa Rayon Sports bikaba bivugwa ko yaje kuri sitade yitwaje itike ya baringa.
Kugeza ubu nta kintu Polisi yari yatangaza ku bikorwa by’uyu mufana wagerageje kwinjira akoresheje ubumafiya bwo gucura itike yo kwinjira muri sitade.