Umukinnyi wa filimi, Bazongere Rosine, ku wa Kane tariki 15 Kamena 2023 yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram amashusho y’iminota 9:44, avugamo ko afite impungenge ku mutekano we n’uw’abantu be kuko ngo mu gace avukamo mu Karere ka Kayonza ahitwa i Rukara, abantu basigaye bapfa ijoro n’amanywa mu buryo budasobanutse.
Ni amashusho uyu mukinnyi agaragaramo afite ikiniga, ku buryo hamwe na hamwe avuga akananirwa kwikomeza, akarira, bigaragara ko yari aremerewe n’ibyo avuga.
Ati “Uyu mwaka, harimo abo nzi, harimo inshuti, abaturanyi, abo nzi n’abo hafi mu murenge w’iwacu”. Ni amagambo yavugaga mu kumvikanisha ko umunsi ku wundi yumva amakuru y’impfu zitandukanye aho avuka.
Yakomeje ati “Uko nje [njye ntabwo mpatuye ntuye i Kigali], bambwira umuntu wapfuye. Namwe reka mbabwire uburyo aba bantu bapfamo, mumbwire niba bisanzwe, niba utagira ubwoba bw’ubuzima bwawe cyangwa se ubw’abantu bawe.”
Atanga ingero z’abantu barimo umumotari biganye witwa Kwizera, wishwe aciwe umutwe. Ati “Sinakurikiranye, abamwishe bashobora kuba barafashwe cyangwa se barafunzwe, uretse ko njya numva ngo hari n’abafunguwe.”
Muri ayo mashusho akomeza avuga n’abandi bantu bapfuye, akagera no ku mubyeyi we ngo uherutse gukomangirwa mu masaha y’ijoro n’abantu atazi, akanga gusohoka ku buryo Bazongeye akeka ko ari abari bagiye kumwica. Ni inkuru yakangaranyije abantu cyane ko iyo bigeze ku ngingo y’uko umuntu runaka ashobora kubura ubuzima, birushaho gutera ubwoba.
Mu icukumbura Igihe dukesha iyi nkuru yakoze nyuma yo kubaza inzego zitandukanye zishinzwe umutekano, bigaragara ko amwe mu mazina Bazongeye yavuze, impfu zabo zitandukanye n’uko yabisobanuye.
Nka Kwizera Wellars wakoraga akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, Bazongere avuga ko yishwe aciwe umutwe mu buryo budasobanutse.
IGIHE yamenye ko Kwizera yishwe ku wa 27 Gicurasi 2021 n’abantu bamuzizaga ko yari yaretse gukora forode kuko ngo hari abo bafatanyaga mu gutwara magendu ariko we akaza kugira ubwoba akabireka.
Amakuru yizewe avuga ko abamwishe bafashwe ndetse ubu bari muri gereza kuko banakatiwe ibihano bitandukanye. Barimo uwitwa Nshimiyimana Ildephonse uzwi nka Gasongo wakatiwe imyaka 20 y’igifungo.
Harimo kandi Ntahwari Maurice wakatiwe imyaka 10 y’igifungo, Nsabimana Innocent wakatiwe imyaka 20 na Nshimiyimana Emmanuel wakatiwe imyaka 20 y’igifungo.
Bose uko ari bane bafungiwe muri Gereza ya Rwamagana.
Undi Bazongere avuga ni umugabo witwa Karenzi Jean Pierre wari uzwi ku izina rya Gasisi. Avuga ko yishwe n’abantu bamukubise “mpaka apfuye”.
IGIHE yamenye ko ku wa 12 Gashyantare 2023 ari bwo uyu mugabo yapfuye azize inkoni yakubiswe n’uwari inshuti ye nyuma y’uko bagiranye amakimbirane atewe n’ubusinzi cyane ko basangiraga inzoga mu kabari.
Uwo basangiraga yitwa Uwihanganye Benjamin ndetse bari basanzwe ari inshuti. Bivugwa ko inzego z’umutekano zikiri kumushakisha kuko yatorotse ariko ko ubu dosiye ye iri mu Bushinjacyaha.
Bazongere avuga kandi ko hari undi musore uherutse gupfa yishwe n’umukunzi we. Uwo mukobwa wishe umusore, ngo “yaramubaze amukuramo impyiko n’umutima”. Uwapfuye IGIHE yamenye ko yitwa Jean Bosco Nsanzimana, yishwe tariki ya 24 Gicurasi 2023.
Amakuru avuga ko Nsanzimana yishwe n’umukobwa wakoraga akazi ko kwicuruza bitewe no kutumvikana aho ngo umusore yanze kumwishyura 5000 Frw bari bumvikanye.
Abantu batatu bagize uruhare muri ubwo bwicanyi bari gukurikiranwa kuko ikirego kikiri mu nkiko.
Hari undi mubyeyi Bazongere avuga ko yishwe ubwo abantu bamuhamagaraga ngo “ngwino tukubwire”. Bazongere avuga ko yari arwaje umwana we mu bitaro ndetse ko nyuma umurambo we wabonetse mu cyuzi rwa Rwabigabiro.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mubyeyi yapfuye yiyahuye nk’uko byagaragajwe n’ibizamini byo kwa muganga. Hakekwa ko mu mpamvu zatumye yiyahura harimo amakimbirane akabije yakundaga kugirana n’umugabo we.
Abazi iby’uyu muryango, bavuga ko ibibazo byatangiye kuwuzamo ubwo umugabo yafungurwaga akava muri Gereza ya Nsinda, yagera mu rugo agasanga umugore we yarabyaye undi mwana kandi atwite indi nda.
Urupfu rw’uyu mubyeyi rwabaye ku wa 1 Gicurasi 2023.
Abo bantu bane ni bo Bazongere yavuze, mbere y’uko yinjira mu bibazo by’umuryango we by’umwihariko umubyeyi.
Bazongere yavuze ko nyina yamuhamagaye saa Munani z’ijoro, amubwira ko abantu bari kumukomangira ku rugi. Ati “Niba wumva ikintu cy’ubusazi kidasobanutse ni ukuba wabyuka ukumva ngo Mama wawe bamusanze mu nzu baramwica.”
Yibazaga niba ibyo bikorwa ari ubujura cyangwa se ari ubundi bugizi bwa nabi buri gukorwa.
Amakuru Igihe dukesha iyi nkuru yamenye ni uko mu iperereza ryakozwe kuri iki kibazo cy’abakomangiye umubyeyi wa Bazongeye, hagaragaye ko hari umusore uzwi nka “Olivier” uwo munsi waraye ijoro ajya gutereta umukozi w’umubyeyi wa Bazongere.
Uwo musore n’umukozi ngo basanganywe ubucuti, ndetse ngo mu ijoro yagiye muri urwo rugo amuhamagara mu mazina. Muri ayo masaha, bivugwa ko umubyeyi wa Bazongere atari yagasinziriye, ndetse ko muri uko gukomanga kugira ngo umukozi amukingurira nk’uko yari asanzwe abigenza, ni bwo uwo mubyeyi yabyumvise, asaba umukozi kudakingura.
Amakuru ahamya ko uyu mukozi yemera ko uwo musore yakundaga kujya kumureba mu ijoro.
Hari undi muntu Bazongere avuga ko warokotse urupfu, ubwo abantu batazwi bamuteraga, bakamukaraga ijosi ubu akaba ari kwa muganga.
IGIHE yamenye uwo muntu yitwa Niyonsaba Vestine ndetse ko yakorewe urugomo n’umuturanyi we rushingiye ku businzi kuko bombi icyo gihe bari banyoye ibisindisha.
Niyonsaba yatanze ikirego kuri Sitasiyo ya RIB ya Rukara.
Nyuma y’ubutumwa bwa Bazongere, hari bamwe bahise bagaragaza ko igikuba cyacitse mu Rwanda. Gusa muri iki gihe cy’imbuga nkoranyambaga, mu kwirinda kuyobya abantu, ufite impungenge aba akwiriye kugana inzego z’umutekano nka Polisi na RIB kugira ngo zimufashe kubona umucyo ku byo yibaza.