U Burusiya bwatangaje ko bwabonye amakuru ko Ukraine yohereje abasirikare benshi ku mupaka uyihuza na Belarus, ndetse mu bihe bitandukanye yagiye igerageza urwego rw’ubwirinzi bw’icyo gihugu.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibihugu bituranye n’u Burusiya bizwi nka CIS (Commonwealth of Independent States), muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Alexey Polishchuk, yabitangarije TASS.
Yagize ati “Amakuru dufite kandi yakomeje kugarukwaho mu mvugo z’abayobozi batandukanye, agaragaza ko Ingabo za Ukraine zohereje abasirikare benshi ku mupaka uhuza Belarus na Ukraine, buri gihe bakagerageza gusuzuma ubushobozi bw’ubwirinzi bw’icyo gihugu.”
Mu rwego rwo gucunga umutekano, yavuze ko guhera mu Ukwakira 2022 abasirikare bo mu mutwe udasanzwe uhuriweho, boherejwe muri Belarus.
Yakomeje ati “Inshigano zabo ni ugukumira ko hakwinjira abagizi ba nabi no kugabanya ibyago byo kugabwaho udutero n’amatsinda agamije ikibi cyangwa ubutasi. Twizera ko ubushobozi bw’u Burusiya na Belarus buri muri ako gace buhagije mu gusubiza inyuma igitero cyaturuka muri Ukraine cyangwa ikindi gihugu baturanye cyo muri NATO.”
U Burusiya na Belarus ni inshuti cyane, ndetse buheruka gutangaza ko bwimuriye muri icyo gihugu zimwe mu ntwaro za kirimbuzi.
Perezida Vladimir Putin aheruka kuvuga ko izo ntwaro zizifashishwa igihe cyose u Burusiya cyangwa Belarus bizaba bigabweho igitero. Leta zunze ubumwe za Amerika zivuga ko nta makuru zirabona yatera impungenge ko izi ntwaro zishobora guterwa muri Ukraine.