Mu gihe intamabara ikomeje guca ibintu mu gihugu cya Ukraine gihangana n’Uburusiya bwagiteye, uruganda rusanzwe rukora inzoga ruherereye mu mujyi wa Lviv mu burengerazuba bw’iki gihugu rwitwa Pravda Brewery rwahagaritse gukora inzoga ahubwo rutangira gukora ibisasu.
Molotov cocktails ni ibisasu byoroheje akenshi bikorwa mu rwego rwo kwirengera. Hifashishwa peteroli, inzoga n’ibindi bishobora kwaka, bigashyirwa mu macupa yoroshye ashobora guturika ku buryo iyo bibaye ngombwa ushobora kubituritsa uhangana n’umwanzi.
Mu gihe ingabo z’u Burusiya zikomeje gusatira imijyi myinshi ya Ukraine, uruganda rwa Pravda rwiyemeje gutera akanyabugabo abaturage n’ingabo, bahagarika kwenga inzoga bagakora ibisasu.
Muri uru ruganda bari gukoresha peteroli n’ibindi bikomoka kuri peteroli. France 24 yasuye uru ruganda isanga abakozi benshi bari gukora ibyo bisasu nubwo byari bikiri bike. Yuriy Zastavny washinze urwo ruganda, yavuze ko bizeye ko umusanzu bari gutanga mu rugamba uzatanga umusaruro.
Yagize ati “Ibi tubikora kuko ari inshingano. Dufite ubushobozi bwo kubikora. Twarabyifashishije mu myigaragambyo yo mu 2014.”
Yavuze ko gukora ibyo bisasu byaturutse ku gitekerezo yahawe n’umwe mu bakozi be. Uruganda rwa Pravda rumaze igihe rwenga inzoga zikunzwe muri Lviv. Imwe mu zizwi ni iyitwa ‘Putin khuylo’ yiswe ityo nk’uburyo bwo gutuka Perezida Vladimir Putin.
Ibisasu uru ruganda ruri gukora bigamije guhabwa abasirikare ba Ukraine mu rugamba barimo n’u Burusiya, by’umwihariko abahoze mu gisirikare bitabajwe kuwa Gatandatu ushize ubwo ingabo z’u Burusiya zari zibugarije.
France 24 yatangaje ko abasirikare b’abapolisi bari ku burinzi muri uwo mujyi bose baba bitwaje ibisasu bya “Molotov cocktails”.
Ibi bisasu byifashishijwe cyane n’abaturage ba Finland mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose ubwo bari basumbirijwe n’Ingabo z’u Burusiya. Icyo gihe uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti, Vyacheslav Molotov yajyaga ku maradiyo avuga ko ibyo ingabo zabo zirimo muri Finland ari ibiribwa ziri gutanga ku baturage bishwe n’inzara. Izina rya Molotov ni naryo ryifashishijwe bita izina ibyo bisasu byakozwe nk’ubwirinzi bw’abaturage.