Olexander Scherba wabaye Ambasaderi wa Ukraine muri Autriche kuva mu 2014 kugeza mu 2021, yashyize ahagaragara amashusho agaragaza umuhinzi wirukankana igifaru bivugwa ko ari icy’ingabo z’u Burusiya zikomeje kugaba ibitero muri iki gihugu.
Aya mashusho areshya n’amasegonda arindwi (7) agaragaza uyu muhinzi yirukankana iki gifaru, yakiziritse ku mashini ye ihinga izwi nka ‘tracteur’. Kuri aya mashusho, Ambasaderi Scherba yongereyeho amagambo agira ati: “Bibaye ari byo, cyaba ari igifaru cya mbere cyibwe n’umuhinzi. Abanya-Ukraine burya si agafu k’imvugwa rimwe.”
Aya mashusho bigoye kwemeza niba ari ukuri yasekeje abenshi bakurikira Ambasaderi Scherba ku rubuga rwa Twitter, bamwe muri bo bavuga ko kuva u Burusiya bwatangira kugaba ibitero kuri Ukraine ari bwo baseka.
Umwe mu bamukurikira witwa Gilly Bean yagize ati: “Ndizera ko ari impamo. Ni ubwa mbere nsetse kuva ibi byago byatangira mu cyumweru gishize.”
Undi witwa Quentin Boulanger yasabye ko Ukraine yahamagarira abahinzi bafite imashini gutwara ibifaru by’Abarusiya babonye ku nzira, ingabo zabyo zikabyifashisha muri uyu rugamba.
Yagize ati: “Mukwiye guhamagarira abahinzi bose, uwabona igifaru cyatawe cyangwa imodoka y’intambara, akifashisha imashini akagishyikiriza igisirikare cya Ukraine. Niba badashaka ibikoresho byabo, twebwe tubikoresha tubarwanya!!”