Ukraine iri kwifashisha ikoranabunga rifasha kumenya amasura y’abantu (facial recognition) rya Clearview.ai mu gutahura imyirondoro y’abasirikare b’u Burusiya bapfiriye mu ntambara ibuhuza n’icyo gihugu.
Minisitiri w’Intebe wungirije wa Ukraine, Mykhailo Fedorov yabwiye Reuters ko Clearview.ai ibafasha mu gutahura imibiri y’abasirikare b’u Burusiya baguye ku rugamba no gukurikirana imyirondoro yabo. Iyo iri koranabuhanga rivumbuye isura y’umusirikare rihita rigaragaza imbuga nkoranyambaga zose akoresha bityo bigatuma byoroha gukurikirana umuryango we.
Mykhailo Federov unayobora minisiteri y’ikoranabuhanga yanavuze ko amakuru yatahuwe ku mirambo y’abasirikare b’u Burusiya yifashishwa mu kumenyesha imiryango yabo ko bitabye Imana, bakabemerera no kuza gufata imibiri yabo.
Ikoranabuhanga rya Clearviw.ai ubusanzwe rikorwa na sosiyete yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Clearview AI. Rifata ifoto y’umuntu rikayihuza n’andi mafoto ye aba yarashyizwe ku mbuga nkoranyambanga zitandukanye bityo bikoroha kubona imyirondoro akoresha kuri izo mbuga.
Sosiyete ya Clearview yemereye Ukraine kwifashisha serivisi zayo ku buntu bakimara guterwa n’u Burusiya. Imikoreshereze y’iri koranamubahanga yagiye inengwa n’ubuyobozi ndetse n’abayikoresha mu bice by’Isi bitandukanye aho bayishinja kwinjirira amabanga y’abantu.
Bamwe mu bayobozi b’ u Bwongereza n’ u Bufaransa basabye ko Clearview AI yahagarika gukoresha amakuru y’abayikoresha. Hari n’abakomeje gushinja ikoranabuhanga rya ‘facial recognition’ ko ridafite ubushobozi buhagije bwo gutahura neza amasura y’abantu. Federov yirinze gutangaza umubare w’imirambo y’Abarusiya bamaze gutahura gusa yemeza ko uri hejuru cyane. Yanatangaje ko Clearview.ai idakoreshwa ku mibiri y’abasirikare ba Ukraine bapfira mu ntambara, gusa ntiyasobanuye impamvu.
Igisirikare cya Ukraine cyavuze ko abasirikare basaga ibihumbi 15 b’u Burusiya ari bo bamaze gupfira mu ntambara kuva bwatera iki gihugu ku ya 24 Gashyantare nubwo u Burusiya bwo buvuga ko batarenze 1300.