Ku wa 17 Kanama 2022 nibwo inkuru mbi yatashye mu Rwanda ivuga ko Nkusi Thomas wari uzwi ku izina rya Yanga wari ikimenyabose kubera gusobanura filime, yitabye Imana. Ni inkuru yaciye benshi umugongo, igeze ku bakunzi ba sinema n’imyidagaduro muri rusange ibacamo igikuba.
Junior Giti uzwi mu gusobanura filime akaba murumuna wa nyakwigendera Nkusi Thomas uzwi nka Yanga, yahishuye ko mukuru we ubwo yajyaga kwivuriza muri Afurika y’Epfo mu minsi ishize, yari abizi neza ko ashobora kutagaruka.
Murumuna we, Junior Giti yavuze ko uyu mugabo yagiye kwivuza muri Afurika y’Epfo abizi ko ashobora kutazataha.
Ibi Junior Giti yabigarutseho mu kiganiro aherutse gukorana na shene ya Youtube, Isimbi TV, ahamya ko uyu mugabo mbere yo kujya kwivuza muri Afurika y’Epfo yabanje kugaba ibintu byose yari atunze mu nzu.
Ati “ Yanga ajya kuva mu Rwanda yari abizi ko atazagaruka. Yagiye muri iriya nzu ye atanga ibintu byose byarimo, atanga amasahane, atanga ibikombe atanga amasorori abiha abakene bo muri ako gace. Matela yarazitanze asigaza nk’ebyiri atanga ibitanda.”
Junior Giti yavuze ko igihe yari agiye kureba mu nzu yagize ngo ni amasuku bahakoze, naho ibintu byose uyu mugabo yari yarasize abitanze mu baturanyi be, kuko yari yarabimenye ko arembye cyane kubera kanseri y’impindura (pancréas).
Yanga yafashwe muri Gashyantare 2022. Yaje kujya muri Afurika y’Epfo muri Mata 2022 agiye gusura umuryango we no kwivuza aza kugwayo muri Kanama 2022.