Abantu bari hejuru y’imyaka 30 biganjemo abagabo bahanganye na ‘stress’ n’akamenyero ko kubunza imitima mu buzima bwabo, bikabasigira ingaruka zirimo gutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina abandi bakagira uburemba.
Health Dad itangaza ko abagabo benshi bari munsi y’imyaka 30 bananirwa kwishimira igikorwa cy’imibonano kubera kudatuza mu buzima bwabo biterwa n’ibirimo ibibazo by’imibereho.
Abarengeje imyaka 50 benshi bagera mu buriri bakananirwa gutera akabariro bitewe n’ibikomeye banyuzemo, bikabasigira ‘stress’ idashira.
Hari abagira ‘stress’ muri kamere yabo nta mpamvu ifatika iwubatera, muri iki gikorwa bakitwa ibigwari. Abenshi mu bagabo bahangayikishwa nuko abunganizi babo bashobora kubahakanira ko baryamana, ibyo bikabatera stress ituma bananirwa muri iki gikorwa kuko babikora basa nk’abari kwiba.
Inkuru dukesha CNN itangaza ko stress yangiza ibitekerezo by’abantu gahoro gahoro kugeza bakiriye impinduka mbi yaba mu myitwarire n’imikorere yabo, bikabaganisha kubaho bahusha intego z’ubuzima.
Iyo ubuzima bw’imibonano mpuzabitsina bwangiritse n’umuryango ubigenderamo biturutse kuri stress ziterwa n’ibintu bitandukanye.
Ibinaniza abantu n’ibibahangayikisha mu buzima ntibibura, ariko uburyo bikemurwamo bikagaragaza itandukaniro n’ubushobozi bw’umuntu mu guhangana n’ubuzima.
“Stress ni kimwe mu bintu bizwi ko byangiza ibyishimo bitangwa n’imibonano mpuzabitsina kuko itera kuvuburwa kw’imisemburo nka ‘Cortiso’, kandi kwiyongera kwayo bitera indwara zirimo nk’umuvuduko w’amaraso ukabije, kunanirwa kw’imitsi, umunaniro ukabije, kwangiza amagufa akaba yavunika byoroshye n’ibindi.”
Kugira stress birasanzwe mu buzima bwa buri wese bitewe n’ibyo anyuramo igihe ashaka inzira zo kwirwanirira. Bitewe n’umuntu hari abananirwa gukemura no gushaka umwanzuro w’ibibazo byabo, ahubwo bakangirika mu ntekerezo.
Ubushakashatsi dukesha ‘International Journal of Impotence Research’ bwatangaje ko mu 2021 bwagaragaje ko ibibazo bitandukanye byibasira ubuzima bw’abantu bibasigira stress ihindura imikorere y’ingigo zabo, ndetse na bimwe birimo ubushake bw’imibonano bugashira mu muntu.
Ibyo bibazo bya stress birimo kubura ibitotsi, kubura ubushake bw’ibiryo, kwiyanga no kumva wajya kure y’abandi, bihuma amaso umuntu ntabone ibyiza yakira akabona ibibi gusa.
Inama itangwa kuri iki kibazo ni uko ubuzima bwose bukwiye kwakirwa ndetse buri wese akirinda guhangayikira ibyo atakemura, ahubwo gushaka ibisubizo by’ibibazo bikarenga kubunza imitima.
Bibutsa abantu ko ibibazo bidakuraho kuzuza izindi nshingano z’ubuzima zibareba, bityo bakaba bakwiye kuba abanyembaraga mu bihe byiza n’ibibi.
Healthline ivuga ko inzira zo gucika stress zirimo kurya indyo yuzuye; Kugabanya gukoresha terefoni n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga cyane mu gihe ugishaka ibisubizo; Kwiyitaho ku mubiri; Kumarana igihe n’inshuti n’umuryango mwishimana; Gukora imyitozo ngororamubiri n’ibindi.