Muri iki gihe mu Rwanda hakomeje gukwirakwira ibikorwaremezo bitandukanye mu bice bitandukanye by’igihugu, muri ibyo bikorwaremezo harimo icyingenzi cyane ari cyo umuriro w’amashanyarazi.
Nubwo ingo nyinshi zimaze kugira umuriro w’amashanyarazi, hari benshi za mubazi (Cashpower) zikunze kubangamira kubera urusaku rwo gusona dore ko buri gihe ziba ziri gusona.
Ni muri urwo rwego ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu REG, cyashize hanze zimwe mu nzira umuntu wese bibangamiye ashobora kuzimya cyangwa se gucecekesha mubazi ye akanze imibare imwe n’imwe.
Ku gucecekesha mubazi yawe ushobora gukoresha imibare hagendewe ku bwoko bwayo mu buryo bukurikira:
HEXING Kanda 812 wemeze, SUNRISE Kanda 616 wemeze, NINGBO Kanda 045 Wemeze waba ukeneye ubundi bufasha bwisumbuyeho ugahamagara ku murongo utishyurwa kuri 2727.