Mutore Isaac ukoresha amazina ya ‘Sankara da Premier’ mu bijyanye no gusobanura filime, yagaragaraje uburyo uburwayi n’urupfu rwa mukuru we, Nkusi Thomas wari uzwi nka ‘Yanga’ byatumye yakira agakiza anafata icyemezo cyo kureka inzoga burundu.
Uyu musore avuga ko nyuma yo kumushyingura, amagambo yabwiwe n’umwana wa Yanga ndetse n’inzozi yagize nyuma yaho, byatumye afata icyemezo cyo kureka inzoga ndetse ubu agiye kuzuza imyaka ibiri aziretse.
Ati “Ubwo twari tumaze gushyingura, umwana wa Yanga twahuriye mu rugo arambwira ati ‘Uncle, data azagaruka ryari? Azongera kutujyana koga muri piscine?’, Nashatse ibintu mubeshya mbica ku ruhande, urebye uwo mwana ni nawe watumye ndeka inzoga.”
“Ubwo yari amaze kumbwira atyo nanze kuririra imbere ye, njya ku nzu nari nakodesheje ubwo navaga Uganda nicarayo, ayo magambo yakomeje kungaruka mu mutwe ndavuga nti ’ariko ubundi uyu mwanda ndi kunywa, ko Thomas agiye ubu umuhungu we azajya aza asange se wabo ari imbwa y’umusinzi iri aho ngaho?”
Uwo munsi nibwo yabwiye abasore bari kumwe basangira inzoga ababwira ko azivuyeho agiye kujya anywa amata baramuseka, gusa yafashe inzoga yari ari kunywa arayimena.
Mu kiganiro yagiranye na MIE Empire, Sankara yakomeje avuga ko iminsi yakurikiyeho yahoraga arota Yanga amubwira ko ntacyo azimarira kubera ko ari umusinzi gusa.
Ati “Ndibuka namaze nk’ukwezi ntanywa inzoga ariko nkahora ndota Yanga, uko ndyamye nkabona twicaye ahantu njyewe, Yanga na Junior. Nkabona turi gupanga kugura amazu ariko Yanga akambwira ‘Sankara wowe genda uri umusinzi’ bikankora ku mutima bituma nanga inzoga, nanga akabari ndavuga nti ’reka nsubire mu kazi, nsigasire ibigwi by’umuryango.’”
Sankara yasubije abavuze ko igihe yamaze atagaragara mu kazi ko gusobanura filime byatewe n’uko yari yarajyanywe mu bigo byita ku babaswe n’ibiyobyabwenge.
Ibi yabyamaganiye kure avuga ko igihe yamaze atagaragara yari yaragiye mu Burengerazuba bwa Uganda ndetse yari yarafashe icyemezo cyo kwakira agakiza yewe yaranabatijwe, byose yabikoze agira ngo asengere mukuru we Yanga wari urwaye.
Ati “Ubwa nyuma Yanga yampamagaye nari Kabeza bambwiye ko yavuye muri koma, arampamagara turavugana bisanzwe angira inama, nyuma yaho njya Uganda njya mu masengesho. Ndi umuntu utarabikundaga pe.”
“Nagiyeyo mara hafi amezi umunani nsenga mbijyamo cyane bigera naho mbatizwa niyemeza gukorera Imana mvuga nti ninkorera igitangaza mukuru wanjye agakira nzayikorera ubudasubira inyuma.”
Sankara wamaze amezi umunani muri Uganda yari yarakiriye agakiza, Isi yabaye nk’imwituye hejuru ubwo yakiraga amakuru amubwira ko Yanga yitabye Imana.
Uwo munsi wamubereye muremure cyane bigera naho yibaza icyatumye akizwa n’iminsi yose yamaze yiyiriza ubusa asaba Imana gukiza mukuru we ariko bikaba byarabaye iby’ubusa.
Uburakari, kwiheba no guta umutwe yari afite muri ako kanya kwatumye yongera gusubira ku nzoga ibyo gusenga nabyo arabihagarika, ibi byose byabaye ubwo yari mu rugendo agaruka i Kigali ameze nk’uwacanganyukiwe.
Sankara avuga ko ubu agiye kumara imyaka ibiri aretse inzoga ndetse agikomeje imirimo ye yo gusobanura filime aho yewe yanatangiye kuzikina ahereye mu yitwa “My Heart” ica ku muyoboro wa YouTube.