Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwira amashusho y’umugabo wo mu Karere ka Kicukiro, wagaragaye ashaka kugonga umugore we. Ni ibintu biteye ubwoba bigaragazwa n’amashusho ya Camera yo muri urwo rugo.
Si ubwa mbere aya mashusho yajya hanze kuko ibyo byabaye mu mpera za 2022, gusa benshi ntibamenye ikibazo uwo muryango wari ufitanye n’uko cyarangiye ari nayo mpamvu kuri iyi nshuro byongeye kuzamura amarangamutima ya benshi.
Inyandiko z’iburanisha IGIHE ifite kopi zigaragaza ko uregwa muri iyi dosiye ashinjwa guhoza ku nkeke uwo bashakanye n’ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi.
Ku wa 26 Ugushyingo 2022, umugore w’uwo mugabo yatanze ikirego muri RIB avuga ko kuri uwo munsi ubwo bari mu rugo aho batuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kagarama, umugabo we yashatse kumugongesha imodoka akamuhushura.
Umugore yasobanuraga ko yakomeretse ku kuboko no ku itako mu ruhande rw’ibumoso. Imodoka ngo yakubise igikuta cy’igipangu kigahirima.
Ubushinjacyaha bwavuze ko byabaye biturutse ku kuba uwo mugore yari asanze umugabo we mu modoka agiye kugenda adasize amafaranga yo guhaha, undi aramukurikira amwibutsa ko nta byo kurya bihari, ko yamuha amafaranga.
Mu gihe akiyabara, ngo umugabo yari afite umujinya mwinshi, maze yatsa imodoka atangira gukurikira umugabo aho agiye ashaka kumugonga.
Umugore yavuze ko umugabo we yari amaze igihe kirekire amukorera ihohotera mu buryo butandukanye aho ngo yamukubitaga mu buryo bohoraho, amusebya ndetse amubwira amagambo yo kumutesha agaciro.
Muri ayo magambo, harimo aho ngo yamubwiraga ko ntacyo amaze, kandi ko yamushatse ntacyo afite usibye amakariso gusa. Umugore yavugaga ko umugabo yamukingiranaga mu nzu babamo akagenda.
Hari nubwo ngo yigeze kumukingirana mu kazi aho bakorera ubucuruzi bw’ibikoresho bitandukanye.
Umugabo yahise afungwa. Mu ibazwa rye, yavuze ko yari asanzwe afitanye ibibazo n’umugore we. Hitabajwe abatangabuhamya, nabo bemeza ko umugabo asanzwe afitanye ibibazo n’umugore ku buryo amuhohotera kandi ntamuhe uburenganzira bwe nk’umugore.
Hari undi mutangabuhamya wavuze ko ku itariki 26 Ugushyingo 2022 uyu mugore yamuhanagaye inshuro nyinshi ariko undi ntiyamwitaba.
Aho bavuganiye ngo yamubwiye ko umugabo we yashatse kumugongesha imodoka. Uwo mutangabuhamya ngo yageze no mu rugo agasanga abana bahungabanye bari kuvuga ngo “papa yagonze mama”, amavaze y’indabo yamenagurutse n’urukuta rw’igipangu rwahirimye.
Umukozi wo mu rugo we yavuze ko uwo mugabo asanzwe atanga ibitunga urugo mu buryo bugoranye ku buryo hari ubwo bamara iminsi itatu batarya.
Ubushinjacyaha bwabonye amashusho yafashwe na Camera agaragaza uburyo umugabo yirukankanye umugore we ashaka kumugongesha imodoka.
Umugabo yahakanye ko yashatse kugonga umugore
Umugabo yireguye avuga ko ibyaha aregwa byose atabyemera. Yabanje kuvuga ko umugore amubeshyera ko imitungo ayihezwaho, undi asobanura ko atari byo kuko imitungo ye yose ayanditseho naho kuba atari kuri konti bitakunda kuko adashobora kujya kuri konti ya sosiyete yabo y’ubucuruzi kandi atari umunyamigabane.
Ku cyaha cyo kudatanga ibitunga urugo, yavuze ko atacyemera kuko ngo atanga amafaranga ibihumbi 100 Frw mu Cyumweru.
Ku cyaha cyo gushaka kwica umugore we akoresheje imodoka, uyu mugabo yavuze ko atacyemera, asobanura ko ari impanuka yagize.
Yireguye ko amaze kuvugana nabi n’umugore we “mu mutwe byarivanze” agonga imodoka yari imbere kubera ko yari azi ko yashyizemo vitesi isubira inyuma yikanga yashyizemo ijya imbere.
Imbere y’urukiko, umugore yahinduye imvugo
Mu iburanisha, umugore yasobanuye ko ibyabaye ari impanuka ndetse n’ibyo yavuze imbere y’ubushinjacyaha atari ukuri kuko bagirana ibibazo nk’uko izindi ngo zibigira.
Yasobanuye ko nyuma y’ibyabaye begeranye bakaganira ibibazo byari bihari bakabikemura. Yasabye ko umugabo we yarekurwa agataha. Umwunganizi w’uyu mugore na we yarabishimangiye avuga ko ntacyo umugabo yapfaga n’umugore cyatuma amwica.
Yavuze ko ibyavuzwe n’abatangabuhamya bidakwiye guhabwa agaciro kuko bo ubwabo ari abanyamuryango. Yasobanuye ko batari kugirana amakimbirane ngo inzego z’ibanze ntizibimenye.
Yasobanuye ko umugabo ajyana abana mu ishuri ryiza, kandi ko ngo yaguriye n’umugore imodoka yo kugendamo. Na we yavuze ko umugabo arekurwa agakurikiranwa ari hanze.
Urukiko rumaze gusuzuma ibisobanuro by’impande zombi, rwaje kwanzura ko uyu mugabo acyekwaho icyaha cy’ubwinjiracyaha mu cyaha cy’ubwicanyi, gusa rutegeka ko ahita arekurwa akajya yitaba Umushinjacyaha buri wa Mbere w’Icyumweru, kandi ategekwa kutarenga Umujyi wa Kigali nta ruhushya.