Umuraperi Hagenimana Jean Paul wamamaye mu njyana ya Kinyatrap nka Bushali, yagaragaje impinduka umugore we Potensiano yazanye mu buzima bwe, ahamya ko burya n’abaraperi bagira amarangamutima nk’abandi bantu.
Mu kiganiro yagiranye na B&B FM, Bushali yavuze ko abaraperi na bo bagira amarangamutima nk’abandi, ashimangira ko hatakigezweho indirimbo abaraperi bajyaga baririmba kera barakaye cyane, aho Hip Hop yari imenyerewe nk’injyana y’umujinya.
Ati: “Ntabwo hakigezweho ya Hip Hop yo kuririmba umeze nk’uwicaye kuri ‘toilet,’ imitsi yareze, umeze nk’aho hari umuntu ukurimo ideni, umeze nk’aho uri kwishyuza wabikomeje. Ubu hagezweho Hip Hop ushobora kuririmba ukaba wayitura n’umugore wawe akayumva akumva iramunyuze. Ubu byarahindutse tugira amarangamutima”
Bushali yavuze ko guhura n’umugore we ari inzira ndende, ahishura ko kuva yatangira gukunda yakunze Potensiano bafitanye n’umwana w’umuhungu bise Bushali Moon.
Ati: “Kuva njyewe namenya gukunda ni we muntu nakunze, ni we muntu twakundanye, ni we muntu wanyigishije kuba nanjye naba umuhinde nkaba nka ‘Sharekan’.”
Yasobanuye ko batahujwe n’umuziki avuga ko bahujwe n’uko buri wese yishimiye imico y’undi, avuga ko akimubona yabonye ari nka Nyagasani ugomba kumureberera uko yabaho neza ubuzima asigaje ku isi.
Uyu muraperi yavuze ko kimwe mu byo umugore we yamuhinduyeho ari imigaragarire, aho bahuye ananutse cyane ariko ubu bikaba byarahindutse. Ati: “Twahuye meze nk’umuntu wiririye ishashi ndi uruzingo, ariko ubungubu ndasa nk’ingagi.”
Ikindi umugore we yamwigishije ni ukuba umuntu mbere y’uko aba umuhanzi.
Bushali aheruka gushyira hanze Album ya Gatatu yise “Full Moon” iriho indirimbo 17, zirimo ize ndetse n’izo yahuriyemo n’abandi bahanzi.
Mu baraperi Bushali yifashishije barimo B-Threy, Kivumbi, Slum Drip ndetse na Khaligraph Jones uri mu bakomeye muri Kenya.