Kapiteni wa Rayon Sports yahishuye ko Niyomugabo Claude wa APR FC yamuburiye, akamubwira ko ikipe yatumye Taddeo Lwanga kumuvuna agasohoka mu kibuga hakiri kare.
Ibi yabitangaje nyuma y’umukino w’ikirarane cy’Umunsi wa Gatatu wa Shampiyona y’u Rwanda wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 7 Ukuboza 2024.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Muhire yavuze ko Kapiteni wa APR FC, Niyomugabo Claude yamubwiye ko akwiriye kwirinda kuko bashobora kumuvuna kandi akenewe mu Ikipe y’Igihugu.
Ati “Bamuhaye ubutumwa bwo kuza kumvuna kugira ngo mvemo ariko ntibyacamo. Iyo uri mu kibuga muba mugomba guhatana. Umukinnyi w’inshuti yanjye Claude yanyegereye arambwira ngo wirinde turagukeneye muri CHAN batakuvuna.”
Muri uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0, ku munota wa 64 Taddeo Lwanga yahawe ikarita y’umuhondo ku ikosa yakoreye Muhire Kevin.
Muhire ni we watoranyijwe nk’umukinnyi mwiza wa Rayon Sports muri uyu mukino, ndetse ahabwa n’igihembo cy’ibihumbi 500 Frw.