Sengabo Jean Bosco wamamaye nka ‘Fatakumavuta’ yatangaje ko kuva mu 2017 yagiranye amakimbirane adashira na Muyoboke Alex, ariko yibuka ko hari igihe bari bagiye kwiyunga bigizwemo uruhare na Safi Madiba bizamba ku munota wa nyuma biturutse kuri David Bayingana.
Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ugushyingo 2024, ubwo yari ahawe umwanya n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kugira ngo yiregure ku birego byagaragajwe n’Ubushinjacyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge no kubuza amahwemo hifashishijwe urusobe rwa mudasobwa.
Imbere y’Urukiko, Fatakumavuta yavuze ko mu 2017 yari afite ikiganiro yakoraga kuri Contact FM cyagarukaga cyane ku makuru y’abahanzi mu bihe bitandukanye.
Muri kiriya gihe ni nabwo Alex Muyoboke yari agikorana n’itsinda rya Charly na Nina, ubu basigaye babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Yavuze ko muri uriya mwaka, aba bakobwa bateguye igitaramo cyabereye mu Mujyi wa Nyamata banatumiyemo Meddy, ariko nticyitabiriwe cyane. Avuga ko icyo gihe mu nkuru yakoze yagaragaje ko aba bahanzikazi ari beza bafite ikimero, ariko batashyize imbaraga cyane mu miririmbire n’imitegurire kurusha gusabana gusa.
Avuga ko iyi nkuru yakoze, itigeze yishimirwa na Muyoboke Alex kuko ‘yararakaye’ abyukira kuri Contact FM asaba guhura n’umuyobozi.
Icyo gihe yahuye na Gakwandi Dickson wari ‘Program Manager’, amubwira ko iyo umunyamakuru yakoze inkuru ikababaza nyirayo atanga ikirego mu Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC).
Ati “Uyu yabwiye Muyoboke ko ntacyo ari bumufashe kubera ko umunyamakuru wakoze ikosa aregwa muri RMC, bityo inkuru yakoze ikagororwa.”
Yavuze ko umwuka mubi wakomeje gututumba, kugeza ubwo Safi Madiba ateye intambwe ya mbere asaba Muyoboke ko yahura na Fatakumavuta bakiyunga.
Bahuriye i Remera ahitwa Sun City. Fatakumavuta avuga ko agerayo yasanze hateguwe inzoga nyinshi n’inyama nyinshi.
Mu gihe ibiganiro byari bitangiye, Fatakumavuta yibuka ko haje David Bayingana mu mvugo ikakaye abwira Muyoboke kutazigera yiyunga nawe.
Fatakumavuta avuga ko yababajwe n’aya magambo ararakara, asimbukira Bayingana bakizwa na Safi Madiba. Ati “Mu burakari bwinshi Bayingana yafashe ikirahure cya ‘Hennesy’ agikubita muri machine yari ihari irameneka.”
Avuga ko mu gitondo, Safi Madiba yamuhamagaye ku murongo wa Telefone amubwira ko yakoze neza gutera intambwe ya mbere gushaka ubwiyunge.
Uyu mugabo yavuze kandi ko muri Werurwe 2024, ubwo yari akimara gutangira akazi kuri Isibo FM yasabye umuyobozi we Kabanda Jean de Dieu kumwunga na Muyoboke, ndetse byatangiye gukorwaho kuva muri Kamena 2024.
Ati “Umuhango wo kwiyunga wabereye kuri Radio uyobowe na Christian Abayisenga na Jado Kabanda twakoze ikiganiro cyabaye amasaha abiri turangira twiyunze.”
Icyo gihe ngo Muyoboke yabwiye Fatakumavuta ko amwanga kubera ko ‘yatangaje ko yatandukanye n’umugore we’. Arenzaho Ati “Ibi byose yambwiye byabaye mu 2015 ntaratangira itangazamakuru…Bityo nta ruhare nari mbifitemo.”
Akomeza ati “Ibyo Muyoboke andega byose ndabihakanye nshingiye ku kuba hari aho twagerageje kwiyunga ariko nyuma akageraho akaza kundega.”