Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yahishuye ko bahisemo guta muri yombi Sengabo Jean Bosco wamamaye nka Fatakumavuta, nyuma y’igihe bamwigisha, bamugira inama bakanamwihanangiriza ariko we agahitamo kwinangira.
Ibi Dr. Murangira B.Thierry yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yari abajijwe ku nkuru y’uko uyu mugabo usanzwe amenyerewe cyane ku mbuga nkoranyambaga yatawe muri yombi.
Yagize ati “Nibyo yafashwe akurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo icyo kubuza amahwemo hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, icyo gukoresha imvugo ziremereye zikurura amacakubiri mu bantu, imvugo ubona zishyamiranya abantu. Mu by’ukuri yakoreshaga imvugo ubona zidakwiriye umuntu ukoresha imbuga nkoranyambaga.”
Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko Fatakumavuta yafashwe nyuma y’igihe bamwigisha, bamugira inama.
Ati “Afashwe nyuma y’igihe kirekire yarihanangirijwe, yaragiriwe inama, yarigishijwe ariko ahitamo kwinangira. Ikigomba gukurikizwa rero nta kindi uretse kuba amategeko agomba gukurikizwa.”
Dr. Murangira B. Thierry yibukije abakoresha imbuga nkoranyambaga yaba abo mu myidagaduro n’imikino, ko ntawe ukwiye kuzikoresha akora ibyaha, yibutsa ko RIB itazigera yihanganira abazikoreraho ibyaha.
Ati “Kuba mu myidagaduro ntabwo bivuze kutubahiriza amategeko, ntabwo ari ikirwa kigenga nabo bagomba gukurikiza amategeko. Ntabwo abo mu myidagaduro bafite ubudahangarwa butuma batakurikiranwa mu gihe bishe amategeko.”
Yibuke ariko kandi abakoresha imbuga nkoranyambaga ko bakungukira mu mbaraga Leta ishora mu ikoranabuhanga, aho kurikoresha mu bikorwa bishobora kubashora mu byaha bituma bagongana n’amategeko.
Ati “Turabona abantu batera imbere bakizwa n’imbuga nkoranyambaga, kuko abandi bahitamo kuzikoresha nabi bishora mu byaha? Abo rero amategeko arabareba.”