Niba ukunda gukurikirana ibiganiro by’imikino ku maradiyo yo mu Rwanda, izina Papa Messi rishobora kuba atari rishya mu matwi kuko ari umwe mu bakunze gutangaho ibitekerezo bitandukanye.
Uyu mugabo ubusanzwe witwa Karangwa Vedaste, atuye mu Murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo. Yahoze ari umufana w’imikino y’amahirwe izwi nka Betting ariko kuri ubu arahira ashize amanga ko aho kubisubiramo, yacukurirwa imva bakamuhamba.
Papa Messi yatangarije igihe dukesha iyi nkuru ko yakundaga gukina imikino y’amahirwe. Uyu mugabo w’umumotari, yemeza ko yari yarabaye imbata y’iyi mikino cyane ko amafaranga yose yakoreraga yayakiniraga ku buryo akenshi na kenshi yaburaga n’ayo guhahira umuryango we.
Yagize ati “ Betting iyo ubivuze mpita mpinda umushyitsi kubera ko byaranyangije. Mbere bikiza nari nzi ko bizanteza imbere ikankiza nkasezera ku bukene ariko biza kurangira ingize imbwa.”
Yakomeje avuga ko kugira ngo abe imbata y’iyi mikino y’amahirwe byatewe n’uko ubwo yakinaga ku nshuro ya mbere yakiniye amafaranga ibihumbi 3Frw agatsindira ibihumi 120 Frw aho ngo yahise abona ko ari wo mwuga mwiza atangira gushoramo imbaraga ze zose, birangira abaye imbata.
Papa Messi avuga ko agikina imikino y’amahirwe, hari ubwo amafaranga yakoreraga yayamariragamo, hakaba ubwo araye mu gasozi yatinye gutaha.
Ati “Nararaga mu gasozi natinye kugera imbere ya Mama Messi nta mafaranga na make muzaniye ku buryo ubu aho kugira ngo nsubire kuyikina, nacukura umwobo nkijyanamo nkamenya ko napfuye byarangiye.”
Kubera gukina imikino y’amahirwe, uyu mugabo avuga ko byageze mu gihe cya Covid-19, moto ebyiri ze zaragurishijwe ngo ajye muri Betting. Muri icyo gihe ngo byabaye ngombwa ko kugira ngo abone ibitunga umuryango, ajya kotsa ibigori.
Umugore we Uwamahoro,Claudine, na we ashima Imana kubera uburyo umugabo we yaretse gukina imikino y’amahirwe.
Yavuze ko atazibagirwa uburyo umugabo we yigeze gutangamo umwana wabo ingwate kugira ngo bamuhe ibihumbi 10 Frw ajye kuyakinira iyo mikino y’amahirwe.
Yagize ati “Icya mbabaje cyane ni igihe yagujije ibihumbi 10 uwo muntu akajya amwishyura amafaranga 500 ku munsi nyuma akayabura, nkabona uwo muntu aje n’umunyerondo ngo baje gutwara Messi wanjye nk’ingwate kugira ngo papa we aze kujya kumwishyura bitewe n’uko bari bazi ko amukunda cyane atarara atamubonye.”
Kubera kutihanganira ubwo bukene, Mama Messi avuga ko yafashe umwanzuro wo gutandukana n’umugabo we bongera gusubirana amaze kubireka. Kuri ubu uyu muryango wongeye gusubirana, Papa Messi atwara moto ngo abashe gutunga umuryango ari nako agira inama abandi babaswe n’imikino y’amahirwe kwitekerezaho.
Biherutse gutangazwa ko mu Rwanda hagiye gushyirwaho uburyo bwo gukurikirana abantu babaye imbata z’imikino y’amahirwe, ku buryo na sosiyete zicuruza iyo mikino zizajya ziba zitemerewe kwakira uwabaswe n’iyo mikino, ahubwo agafashwa kugirwa inama.