Nyirandungutse Siforo wo mu Murenge wa Murambi muri Karongi wari ufite imyaka 20 mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yarokoye uruhinja rwari rutaragira amezi atatu arujyana iwabo ararwonsa ari bwo bwa mbere yonkeje.
Mu buhamya yahaye RBA, Nyirandungutse avuga ko “Ubu uwo mwana yarakuze ndetse arubatse” akaba ashima umutima wa kimuntu n’ubwitange bwa Siforo n’abamufashije kumurokora.
Hari muri Mata 1994, Nyirandungutse Siforo umwana w’umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko ababyeyi be bamutumye kujya gutashya inkwi zo guteka kandi ngo abanguke! N’ibakwe ryinshi.
Siforo yaboneje iy’ishyamba riri ku musozi uri hakurya y’iwabo bakundaga gutashyaho, ni ahantu hari igisimu kirekire kandi giteye ubwoba kukirebamo. Hazwi ku izina ryo ku Gikuku, hakaba hariciwe Abatutsi benshi bajugunywa muri icyo gikuku mu gihe cya Jenoside.
Siforo akihagera yabonye ibyo amaso ye atari yarigeze abona, uruhinja rwajugunywe ku munwa w’icyo gisimu, impetso iruhande rwarwo. Aho gutungukana mu rugo inkwi yatumwe, Siforo yatungukanye uruhinja batazi iyo yari aruvanye. Siforo mu buzima bwe ngo ntiyari yarigeze abyara na rimwe, byumvikane ko atari yarigeze anonsa bibaho.
Kubera ko amakuru yarwo atari azwi yose, Siforo yaje kurwita izina, Nyinawumuntu Florance.