Umujyanama wihariye wa Perezida mu by’umutekano, Gen James Kabarebe, yavuze uko Maj Gen. Paul Kagame yarusimbutse ubwo ingabo za Habyarimana zari zaje zifite misiyo yo kumwica aho yari ari kuyoborera urugamba rwo kubohora igihugu.
Ibi Gen. Kabarebe Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Mata 2022, mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’ibigo bitatu birimo Komisiyo y’igihugu y’Amatora, Ikigo cy’Igihugu gcy’Imisoro n’Amahoro ndetse n’abakozi b’Ibiro bikuru by’Umugenzuzi w’Imari ya Leta.
Tariki ya 1 Ukwakira 1990, ingabo za RPA zatangije urugamba rwo kubohora igihugu, isasu rya mbere ryumvikana i Kagitumba muri Nyagatare, ingabo za Leta ya Juvénal Habyarimana zirakangarana.
RPA yateye iyobowe na Maj Gen Gisa Fred Rwigema ariko aza gutabaruka ku munsi wa kabiri w’urugamba, ibintu byasubije inyuma urugamba ku buryo bukomeye dore ko hari n’abandi basirikare bakuru ba RPA bahatakarije ubuzima icyo gihe.
Maj Gen Paul Kagame yahise ahagarika amasomo yari arimo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asabwa kuza kuyobora urugamba rwasaga n’urwananiranye ku ruhande rwa RPA.
Kimwe mu bikorwa yakoze bikomeye byanabanje kugora abandi basirikare kubyumva, ni uguhindura imitegurire y’urugamba, bakava i Nyagatare bakajya kurwana bahereye mu Birunga ahari imisozi miremire, icyicaro gikuru kikaba ku Mulindi wa Byumba.
Mu rugamba buri ruhande ruba rushaka uyoboye kugira ngo bamwikize, bace intege ingabo ayoboye. Uruhande rw’ingabo za Habyarimana rumaze kumenya Maj Gen Paul Kagame ari we wasimbuye Nyakwigendera Maj Gen Fred Gisa Rwigema ku buyobozi bwa RPA, bamuhigiye hasi kubura hejuru.
Ingabo za Habyarimana (FAR) zamenye amakuru y’uko Maj Gen Kagame yari ari muri Komine Kiyombe (ubu ni mu Murenge wa Kiyombe mu Karere ka Nyagatare), mu rutoki rwari ruri ku musozi witwa Nkana, ari naho yayoboreraga urugamba.
Icyo gihe hari mu matariki 20 Ukuboza mu 1990. Col Nzungize Alphonse (musaza w’intwari Niyitegeka Félicité) niwe wari uyoboye ingabo zidasanzwe zari zoherejwe kurwana na RPA. Mu busanzwe Col Nzungize yayoboraga ikigo cya gisirikare cya Bigogwe cyatozaga abakomando.
Col Nzungize n’ingabo ze bamaze kumenya urutoki Maj Gen Paul Kagame arimo, bamanukanye imbunda nini esheshatu n’ibisasu byo gusuka kuri urwo rutoki.
Gen James Kabarebe ati “Yahereye nko mu gitondo akubitisha izo mbunda esheshatu kuva mu gitondo kugeza n’ijoro ku buryo urutoki rwose rwashizeho.”
Bwakeye urutoki rwarambaraye hasi, umurima rwari rurimo wabaye intabire kubera ibisasu. Icyakora Maj Gen Kagame yari akiri muzima kandi atahavuye.
Gen James Kabarebe ati “Ni uko yari ari mu ndake.”
Mu gihe ku ruhande rwa Leta n’ingabo zayo babyinaga intsinzi ko Maj Gen Kagame yapfuye, we yakomeje kuyobora urugamba bucece ndetse ingabo ze zikomeza kuganza ku buryo bugaragara ingabo za Leta.
Maj Paul Kagame yakomeje kuyoborera urugamba ku Mulindi mu Karere ka Gicumbi ahari hari ibirindiro bikuru bya RPA, kugeza muri Nyakanga 1994 ubwo ingabo yari ayoboye zahagarikaga Jenoside yakorewe Abatutsi.