Kuri ubu uburanga n’ikimero by’umukobwa runaka bishobora kumutunga ubuzima bwe bwose ndetse n’abana be kandi bitavuze ko azicuruza ahubwo ari ugukoresha imbuga nkoranyambaga ashiraho amafoto ye bityo bigatuma yinjiza agatubutse.
Benshi mu Rwanda bamaze kubigira ubucuruzi kandi birabatunze, iyo uvuze izina Shadyboo hano mu Rwanda uhita wumva imbuga nkoranyambaga n’amafaranga.
Kenshi aba bakobwa iyo bamaze kumenyekana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye batangira gukoreraho amafaranga binyuze mu kwamamaza ibigo binini by’ubucuruzi bikabahemba agatubutse. Usibye kandi kwamamaza hari ikigero ugeraho mu gihe ukoresha urubuga runaka ba nyiri urw rubuga bakajya baguhemba amafaranga atari macye ku kwezi.
Aha twavuga urugero nka Mbabazi Shadia uzwi nka Shadyboo aho urubuga rwa instagrama akoresha agakurikirwa n’abasaga miliyoni imwe uru rubuga rumuhemba amafaranga anagana n’amadorali ibihumbi bitanu agera kuri miliyoni eshanu ku kwezi z’amanyarwanda.
Ayo mafaranga si uko hari ikindi kidasanzwe aba yakoze ahubwo ni ugusangiza abakunzi be amafoto n’ama video amugaragaza mu bihe bitandukanye aba yiriwemo maze abantu benshi bajyaho bakayareba ari nako bakora Like ibyo byose bikamwinjiriza akayabo.
Uretse ibyo kandi ibigo bitandukanye iyo bishaka kwamamaza zimwe muri serivise n’ibikorwa byabyo bihitamo gukoresha abakobwa b’ikimero n’uburanga kuko ari bo abantu benshi bakunze guhanga amaso cyane.