Umushabitsi, umwanditsi akaba n’umukinnyi wa filime mu Rwanda Isimbi Aliance uzwi nka Alliah Cool yemeje ko Kigali boss babes (KBB) yabagaho mu buzima bw’igihuha (ikinyoma), ahubwo ko ubu ari bwo bagiye kubaho ubuzima bwa nyabwo.
Hashize igihe kitari gito itsinda ry’abakobwa biyise abakire bishyize hamwe, aho benshi mu bakurikira ibijyanye n’imyidagaduro usanga batabyumva neza ndetse hakaba n’abavuga ko ari abo bita aba slay queen
Mu kiganIro yagiranye na Radio Rwanda Isimbi yasobanuye icyo KBB ari cyo, anasobanura ikibatera kubaho mu buzima bw’igihuha.
Ubwo yari abajijwe itandukaniro riri hagati y’itsinda rya Kigali Boss Babes n’abitwa Slay Queens, Alliah Cool yavuze ko bo atari aba slay queens, yifashishisha urugero rwa resitora (Restaurant), aho yavuze ko iyo umuntu akora ubucuruzi ashakisha icyamufasha kumenyekanisha ibyo akora (Marketing).
Ati: “Kigali Boss Babes nk’umukinnyi wa Filime cyangwa umuntu uyitegura, reka mfate urugero rw’umucuruzi, iyo umuntu agiye gukora ubucuruzi runaka, ashakisha ikintu kiri bumufashe kumenyekanisha ibikorwa bye, ku buryo abantu bamukurikira bamenya aho akorera n’ibyo akora.”
Akomeza agira ati: “Natwe kubera ko twari dufite gahunda yo gukora icyo twise Reailty tv show, twaratekereje tubona ikintu gishobora gutuma Abanyarwanda ari twe berekezaho amaso, duhimba ikintu cyabidufashamo nkuko bamwe mu basitari babikora iyo bafite ibitaramo cyangwa ibindi bihangano bagiye gushyira ahagaragara, ariko ubu noneho turashaka kugaragaza ubuzima bwacu bwa nyabwo bitari mu buryo bwo gukurura abakiliya.”
Alliah cool aheruka kugaragara ari kumwe na Ambasaderi wa Isiraheli mu Rwanda, aho avuga ko ibiganiro bagiranye byibanze ku mikoranire igamije kuzatera inkunga imwe mu mishinga afite irimo uwo kwita no gufasha abakobwa babyaye bakiri bato gusubira mu buzima busanzwe no kwiteza imbere.