Umuryango Cris Group urwanya intambara, ugaragaza ko utewe impungenge n’uko ingabo z’u Rwanda zikorera muri Repubulika ya Centrafrica kuva mu mpera z’umwaka w’2020 zazarasana n’abacancuro b’umutwe wa Wagner Group bakorera hafi yazo.
Muri raporo yawo yasohotse kuri uyu wa 6 Nyakanga 2023, uyu muryango mpuzamahanga udaharanira inyungu wagize uti: “Kigali ifitanye umubano mwiza na Moscow ariko ntabwo yizera Wagner, aho ikeka ko itera inkunga icengezamatwara rirwanya u Rwanda rigaragara mu binyamakuru byo muri Centrafrica no ku mbuga nkoranyambaga.”
Kubera ibirego byinshi abarwanyi ba Wagner bashinjwa birimo guhohotera ikiremwamuntu, ngo ingabo z’u Rwanda ziri kwirinda gukorana na bo. Uyu muryango uti: “Mu gihe kurwanya inyeshyamba bikomeje, Kigali yasabye ubuyobozi bwa CAR gutandukanya amatware ya Wagner n’ay’u Rwanda.”
Aya makuru kandi ngo yemejwe na ofisiye umwe mu basirikare b’u Rwanda bakorera muri iki gihugu, ngo wagize ati: “Tubaho tutaganira ariko na none ntabwo turwana.”
Uyu muryango uravuga ko ingabo z’u Rwanda zirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, kandi ni na byo abarwanyi ba Wagner bakora, ukagaragaza ko ari ho hashobora kuzamura amakimbirane, yatuma impande zombi zirasana.
Aha watanze urugero ugira uti: “Muri Nyakanga 2022, aba bacancuro b’Abarusiya bashyize bariyeri mu muhanda kugira ngo bahagarike imodoka z’ingabo z’u Rwanda zari ziherekeje abacukuzi b’amabuye y’agaciro b’Abanyarwanda muri Bambari, hagati mu gihugu. Mbere muri uko kwezi, Abarusiya bari bakuye ingabo z’u Rwanda ahacukurwa amabuye y’agaciro muri aka gace. Ibi bishobora kuzatuma Abarusiya n’Abanyarwanda barenga imirongo.”
Ingabo z’u Rwanda zashinze ibirindiro mu gace ka Bokoko, aka kakaba kari mu bilometero nka 40 uvuye ku byo Wagner yashinze muri Barengo. Uyu muryango ubona ko ibi birindiro biri mu duce ducukurwamo amabuye y’agaciro byegeranye ku buryo “ibyago byo kurasana ari byinshi”.
Mu gace ka Ouaka kabamo Zahabu nyinshi, abacancuro ba Wagner ngo bifashisha abarwanyi bakomoka muri Centrafrica bitwa ‘Abarusiya b’Abirabura’ mu kurinda inkengero zaho. Uyu muryango na wo wagaragaje ko Abanyarwanda babaye bahinjiye, bashobora kugabwaho igitero.
Uti: “Wagner ikoresha abarwanyi bo mu gihugu (bitwa ‘Abarusiya b’Abirabura’) mu kurinda inkengero z’ubutaka igenzura. Abashoramari b’Abanyarwanda baramutse bagiye muri aka gace, haba hari ibyago byinshi by’uko Wagner yakwifashisha aba barwanyi mu kubatera, hamwe n’abandi bo muri Centrafrica bakorana, bikaba byatuma habaho gusubiza.”
Indi ngingo wagaragaje ni iy’uko kuva mu mwaka w’2018, Wagner yatozaga ingabo za Centrafrica, ibikomeza yonyine kuva mu 2021 ubwo ingabo z’ubumwe bw’Uburayi (EU) zahagarikaga nk’iyi nshingano. Uti: “Ubu ingabo z’u Rwanda zoherejwe hashingiwe ku masezerano y’impande ebyiri zirateganya gufungura ibigo by’imyitozo, bikaba bizarema ubukeba ku bacancuro b’Abarusiya.”
Ikibazo cyazaherekeza ubu bukeba ngo cyazabaho mu gihe hatabayeho mu buryo bweruye gutandukanya inshingano z’ingabo z’u Rwanda n’iz’abacancuro ba Wagner, kandi ibi bikaba bigomba gukorwa na Leta ya Centrafrica mu rwego rwo gukumira amakimbirane yashoboka.
Hari sosiyete sivile yo muri Centrafrica imaze igihe ikora ubukangurambaga burwanya ingabo z’u Rwanda ziri muri iki gihugu, isobanura ko zidashoboye, ndetse yanasabye Perezida Faustin-Archange Touadéra guhagarika amasezerano y’ibihugu byombi byagiranye.
Rumwe mu rubyiruko rwaho kandi ruvuga ko u Rwanda rwoherejwe na Leta zunze ubumwe za Amerika mu gihugu cyabo kandi ngo ni zo ziri kurukoresha. Uyu muryango uvuga ko iri cengezamatwara rya sosiyete sivile n’iry’uru rubyiruko rwo muri Centrafrica ryakozwe na Wagner.
Crisis Group iremeza ko Perezida wa Centrafrica yananiwe kugenzura ibikorwa by’ingabo z’u Rwanda n’ibya Wagner. Yanzuye isaba ko mu rwego rwo gukumira imirwano, ubutegetsi bwa Bangui bukwiye kuzamura urwego rwo guhuza ibikorwa by’impande zombi.