Niwemubyeyi Noella wamamaye muri Filime y’uruhererekane ya Papa Sava yitwa Fofo biravugwa ko ubukwe bwe butakibaye nyuma yaho bimenyekanye ko umusore wari waramwambitse impeta afite undi mugore mu gihugu cya Tanzaniya.
Uyu mukobwa wari umaze igihe ari mu munnyenga w’urukundo n’umusore wo muri Tanzaniya witwa Paterne wanamwambitse impeta biravugwa ko yamubeshyaga kuko ngo atari umusore ahubwo afite umugore.
Amakuru yatangajwe na Gasaro TV agaragaza bimwe mu bimenyetso, birimo ubutumwa aba bombi bagiye bandikirana kuri whatsapp, byiganjemo amacenga menshi aho bigaragara ko batabwizanyaga ukuri. Andi makuru avuga ko nyuma yo kumenya ko uyu musore wo mu gihugu cya Tanzaniya afite undi mugore, Fofo ashobora kuba iby’urukundo rwabo yarahise atangira kubigendamo gake ku buryo ataherukaga kubikomozaho.
Mu makuru uyu mkinnyi wa filime yaherukaga gutangaza yavugaga ko ubukwe bwabo buzaba mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, aho yashimangiraga ko ari cyo gihe kizamubera cyiza mu buzima kandi ategereje n’amatsiko menshi gusa nta myiteguro igaragaza ko koko uyu mukobwa azakora ubukwe muri uko kwezi.
Uyu mukobwa yamamaye muri filime y’uruhererekano ya Papa sava azwi ku izina rya Fofo.