Inkuru yagarutsweho cyane ni ukubura itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 ku ikipe y’igihugu Amavubi, ni nyuma y’uko Amavubi yaraye atsinzwe na Mozambique.
Wari umukino w’umunsi wa 5 w’itsinda L mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika aho Amavubi yaraye atsindiwe na Mozambique i Huye 2-0 ndetse ahita abura iyi tike.
Benshi bababajwe cyane n’uku gusezererwa, bamwe amarira arashoboka bibaza icyo bazira bamwe bavuga akabari ku mutima.
Muri iyi nkuru dukesha isimbi iragaruka ku ngingo nke zigaragaza ishusho nyayo y’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda “Amavubi”.
Umutoza Carlos Alós Ferrer ni we kibazo?
Ni umutoza wagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi muri Werurwe 2022 aho yasinye umwaka, urangiye yongeye andi masezerano y’imyaka 2 izarangira muri 2025.
Gusa umusaruro we muri uyu mwaka amaze ayitoza ni ntawo kuko nta mukino n’umwe yatsinze kuko mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2023 (Mozambique 1-1 Rwanda, Rwanda 0-1 Senegal, Benin 1-1 Rwanda, Rwanda 0-3 Benin [mpaga] na Rwanda 0-2 Mozambique).
Yasezerewe kandi mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu gihugu (CHAN), yasezerewe na Ethiopia (Ethiopia 0-0, Rwanda 0-1 Ethiopia).
Uyu musaruro ubwawo wakabaye ugaragaza ko yakagombye kwirukanwa nta nteguza kubera ko utamurengera.
Gusa na none dukome urusyo dukome n’ingasire, nibyo umutoza umusaruro ntumurengera ariko na none kuva 2004 u Rwanda rwakina igikombe cy’Afurika bwa mbere ntirasurbirayo, kuva icyo gihe ntabwo ari Carlos watozaga Amavubi.
Nyuma y’aho kugeza 2023 Amavubi yanyuzemo abatoza benshi bagiye bashimaho ariko biranga itike irabura neza.
Ku ngoma ya Carlos Alós mu mwaka umwe yagiye ahindura abakinnyi cyane agira ngo arebe ko yabona ikipe itsinda ariko kugeza ubu byaranze.
Nubwo atsindwa na we abigiramo uruhare
Ni umutoza akenshi wagiye unengwa imihamagarire ye mu ikipe y’igihugu ari nabyo benshi bahamya ko ari byo bimuha umusaruro mubi.
Dufashe urugero ku ikipe y’igihugu aheruka guhamagara yatsinzwe na Mozambique, benshi batunguwe no kubona atarahamagaye umunyezamu Kwizera Olivier ngo kuko atabonetse inshuro iheruka akishingikiriza Ntwali Fiacre benshi banemeza ko ari umwe mu baraye bamutanze.
Ntabwo bamwe bahurije ku buryo yahisemo kudahamagara Kimenyi Yves kuko atakinnye umukino usoza shampiyona kandi nyamara yarahamagaye Bizimana Djihad umaze unwaka udakina na Manzi Thierry na we wamaze igihe kinini adakina.
Batunguwe no kubona aba bakinnyi uko ari babiri barabanje mu kibuga ndetse akaba ari na bamwe mu bagize amanota yo hasi cyane ko nk’igitego cya kabiri ari Manzi Thierry witangiye umupira.
Yahamagaye abakinnyi benshi bakina hanze y’u Rwanda ariko benshi muri bo iminota 90 bayimaze ku ntebe y’abasimbura.
Gukinisha Manzi Thierry umaze igihe adakina, Usengimana Faustin yakuye muri Syria kandi akina anitwara neza ntamukinishe ntibyavuzweho rumwe, gukinisha kandi Djihad umaze umwaka adakina akicaza Rubanguka Steve uhora akina, abantu kandi ntabwo biyumvishije uburyo umukinnyi nka Yannick Mukunzi amwicaza iminota 90 yaramukuye muri Sweden.
Abanyarwanda baba bateka ibishyimbo bakitega kurya inyama?
Ukurikije abakinnyi bahari, n’uburyo bakinishwamo inkuru yakabaye ahubwo ko Amavubi yatsinze.
Duhereye ku bakinnyi bakina hanze y’u Rwanda usanga mu bakinnyi bahamagarwa abakina ku rwego wavuga ko rwakora itandukaniro ari mbarwa, nka Imanishimwe Emmanuel Mangwende wa FAR Rabat muri Maroc, Mutsinzi Ange Jimmy wa FK Jerv mu cyiciro cya mbere muri Norway, Hakim Sahabo wari mu bato ba Lille ubu akaba yarasinyiye Standard de Liège mu Bubiligi na Rafael York wa Gefle mu cyiciro cya kabiri muri Sweden ariko kuri iyi nshuro akaba atarahamagawe kubera imvune, nibo bakinnyi bakina mu makipe meza wavuga.
Abandi usanga bakina mu makipe utatandukanya urwego rwayo n’ayo mu Rwanda ari nayo mpamvu bamwe baza bakicazwa n’abakina imbere mu gihugu.
Tugarutse ku bakina imbere mu, ntabwo urwego shampiyona y’u Rwanda iriho yakabaye igipimo cyiza cy’umukinnyi ushobora kujya mu ikipe y’igihugu akitwara neza.
Ni shampiyona ikiri hasi, guhatana biracyari ku rwego rwo hasi ari nayo mpamvu amakipe ahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika atarenga umutaru avamo rugikubita, uwo mukinnyi kumuhamagara mu ikipe y’igihugu nta kintu yagufasha.
Ni kenshi kandi havuzwe inkuru mu bitangazamakuru bitandukanye ko hari abakinnyi uyu mutoza yegera ngo bazakinire amavubi ariko ikibazo kikaba FERWAFA yanga kubaha ibyo bayisaba ngo bakinire ikipe y’Igihugu Amavubi.
Aha twatanga urugero ku mukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports Onana watangaje ko ibyo yasabye FERWAFA yanze kubimuha bityo ko ari yo mpamvu yanze gukinira ikipe y’Igihugu cy’u Rwanda Amavubi.
Igisubizo cyihuse cyaba ikihe?
Inzira ya mbere ni ukuganiriza abakinnyi bafite inkomoko mu Rwanda bakina hanze y’u Rwanda nka Kamanzi ukina muri Toulouse mu Bufaransa, Emeran Noam muri Manchester United na Igaba Maniraguha wa Arsenal zo mu Bwongereza n’abandi bakabumvisha bagomba gukinira u Rwanda, byaba hari n’ibyo bifuza bakabihabwa.
Hari kandi guha ubwenegihugu abanyamahanga bafite ubushobozi bakaza mu ikipe y’igihugu nk’uko byakozwe 2003 babona itike ya CAN 2004, byarakozwe bitanga umusaruro, ntibyaba ari umwihariko w’u Rwanda gusa kuko n’i Burayi ibihugu birabikora.
Ibi ariko byajyana no gushyiraho Komisiyo ibishinzwe kandi ivuga ururimi rw’umupira abakinnyi bumva atari urwa politiki. Komisiyo ikaba igizwe n’abantu babasha kuganiriza abakinnyi bakabumva.