Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine, yatangaje ko mu bugenzuzi bakoze ku bibazo bitandukanye basanze uruganda rwagombaga gutunganya indodo zikomoka ku magweja rumaze imyaka ine rwarabuze umushoramari ngo rubyutse umutwe nyuma y’uko uwari urufite aseshe amasezerano.
Yabigarutseho kuri uyu wa 22 Ukwakira 2024 ubwo yagezaka ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo igaragaza ibikorwa byakozwe mu mwaka wa 2023/2024 n’ibiteganyijwe mu 2024/2025.
Nirere yagaragaje ko ubuhinzi bw’ibobere bwakozwe mu bice bitandukanye ariko hagaragaramo ibibazo byatumye abaturage bahura n’ibihombo.
Ubuhinzi bw’ibobere yo kugaburira amagweja bwagombaga gukorerwa kuri hegitari ibihumbi 10, bugateza imbere abahinzi barenga ibihumbi bitanu.
Ati “Mu buhinzi bw’ibobere n’ubworozi bw’amagweja harimo ibibazo, hari amasezerano NAEB yari yaragiranye na sosiyete yitwa HEworks Rwanda Ltd igamije kubyaza umusaruro uruganda rutunganya indodo zikomoka ku magweja (silk factory) byatumye uruganda rudakoreshwa biteza n’igihombo ku bahinzi.”
Uru ruganda ruri i Masoro rwagombaga gukora ku bufatanye bwa NAEB na HEworks Rwanda Ltd ndetse ubu rurimo imashini zishobora gutunganya ubudodo bukomoka ku magweja bungana na toni ziri hagati ya 70-100 ku mwaka ariko ntizibyazwa umusaruro.
Nirere ati “Aha uruganda rwubatswe na Leta kuri miliyoni 900 Frw hanyuma uruganda ubu rukaba rumaze imyaka ine rudakora abahinzi na bo bakaba bararanduye iboberi kuko uyu mushoramari yageze aho asesa amasezerano yari afitanye na NAEB.”
Mu 2021 sosiyete yari ifite uru ruganda yahise isesa amasezerano bituma yaba imashini zaguzwe n’ibindi bikorwa byahakoze bihombera Leta.
Ati “NAEB rero na RDB byasabwe gufatanya kubyaza umusaruro uru ruganda, igashaka undi mushoramari, bigafasha n’abaturage kwirinda ibihombo biri mu buhinzi bw’amabobere. Hariho ababiranduye n’abakibifite. Ubundi NAEB yagombaga gutanga amagweja abahinzi bagatanga iboberi yagera igihe cyo gusarurwa NAEB ikazana amagweja kugira ngo yororoke azabashye gutanga ubudodo.”
Umuvunyi Mukuru yagaragaje ko umushoramari yakuyemo ake karenge kubera ibibazo bya Covid-19, kuko yabonaga atabasha kwirengera igihombo.
Kugeza ubu ngo NAEB iri gushakisha undi mushoramari wakomezanya n’uru ruganda ariko bakanakomeza gushishikariza abahinzi gukomeza guhinga ibobere hagatunganywa ipamba ituruka ku magweja.
Kuva mu 2011 kugeza muri Nzeri 2024 hagurishijwe hanze toni 152,3. Kuva mu 2019 kugeza ku 2023 umusaruro ukomoka kuri iyi pamba iva ku magweja winjirije u Rwanda ibihumbi 535$.