Ku mukino w’Umunsi wa Gatandatu wa Rwanda Premier League, APR FC yari yakiriyemo Gasogi United, wagombaga gutangira Saa Moya z’umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium, Générateur nshya yanze kwakira ku gihe bituma uyu mukino ukererwaho iminota 36.
Byatangiye mu gice cya kabiri cy’umukino wabanjirije uwa APR FC na Gasogi United, Rayon Sports yakiriye ndetse ikanatsindamo Bugesera FC ibitego 2-0.
Ubwo igice cya kabiri cyageraga ku munota wa 80 w’umukino, abakozi ba Kigali Pelé Stadium bagerageje gucana Générateur nshya imaze amezi abiri gusa iguzwe, maze bayicana nabi bituma ahahuza umuyoboro w’insinga zihuza iyi Générateur n’amatara manini acanira Kigali Pelé Stadium agira ‘circuit’, biheza iyi Stade mu kizima.
Gucana iyi Générateur byakozwe n’abakozi ba Stade mu gihe abatekinisiye bayo badahari, nyuma y’iyi ‘circuit’ abari bakurikiye umukino wahuzaga Rayon Sports na Bugesera FC babonye umwotsi ucumba mu kirere cya Kigali Pelé Stadium uzamukiye ahagana mu gice cyo hepfo, inyuma y’ahadatwikiriye, ariko ntibabyitaho kuko bitari bibaraje ishinga ari na ko amatara manini y’iyi Stade yari atangiye kwaka yahitaga azima.
Ako kanya hahamagawe abatekinisiye b’iyi Générateur baza ikubagahu, barebye ibimaze kuba basanga ni ugushya kw’ahacanirwa amatara manini. Bagerageje kubikora ariko biba iby’ubusa.
Mu gihe bageragezaga ibishoboka byose ni na ko amasaha yicumaga, ubwo umukino wa mbere wari warangiye, hategerejwe uwa kabiri ari na ko umwijima watangiraga kubudikira Kigali Pelé Stadium.
Ibyabashije kugeragezwa kwari ugucanira amatara mato acanira imyanya y’icyubahiro n’urwambariro kuko umuyoboro w’insinga zishamikiye kuri Génerateur utandukanye n’ucanira amatara manini ya Kigali Pelé Stadium.
Mu gihe imyanya y’icyubahiro n’urwambariro byacanirwaga, abatekinisiye bakomeje kugerageza gucana amatara manini ariko biba iby’ubusa ari na bwo byabaye ngombwa ko bakenera andi maboko aturutse hanze.
Ubwo amasaha yasatiraga ay’itangira ry’umukino, aba batekinisiye babonye ko ibyo bari gukora ntacyo biri gutanga, baza kwiyambaza mugenzi wabo batumyeho ikubagahu, ari na we waje kubereka aho ikibazo nyir’izina kiri ko aho bacanira umuyoboro w’amatara manini ya Stade hahiye ndetse ko bitakunda ko aya matara yakwaka.
Nyuma yo kubona ko abatekinisiye bose bitabajwe nta gisubizo batanze, abashinzwe Stade bahisemo kwifashisha abahoze ari abatekinisiye ba Générateur yaje guteza ikibazo cyatumye hagurwa inshya.
Aba batabaye ikubagahu n’ibitekerezo byinshi, bari bayobowe na Kibombo wahoze ari umuyobozi ushinzwe Kigali Pelé Stadium, baje kwanzura ko ahakirizwa amatara manini hangiritse cyane ku buryo hatayobora imbaraga z’urumuri mu matara manini ko hakwiye gukoreshwa ubundi bufindo ngo umukino ukinwe.
Mu bitekerezo byatangwaga harimo icyo kwikorera urusyo maze bagakoresha Générateur ishaje ariko batizeye neza ko iri burangize umukino dore ko nta na mazutu bari bayifitiye, ariko yagombaga gushakwa ku bubi n’ubwiza.
Hari kandi gushaka bihutiyeho ahacanirwa amatara manini ku ruhande hatari hateganyijwe hakaba hatanga igisubizo nubwo bitari byizewe na benshi ko iki cyaba igisubizo gikwiye dore ko cyari no gufata igihe kitari munsi y’iminota 30.
Iki cyumviswe na benshi nubwo kitari guhita gitanga igisubizo ako kanya. Ibitekerezo byombi byahujwe ari na byo byatumye umukino ukinwa.
Icyihutirwaga kurusha ibindi cyari ugucanira amakipe agatangira kwishyushya kandi icyashobokaga kwari ugucana Générateur ishaje ari na byo byaje gukorwa maze amakipe atangira kwishyushya saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 52.
Mu gihe Générateur ishaje yacaniraga amakipe yishyushya, urumuri ntirwari ruhagije, ni na bwo hakoreshwaga ubufindo bwa kabiri ubwo abatekinisiye bahoze bashinzwe iyi Générateur baremaga ahandi hashya hahuza imiyoboro yayo n’amatara manini acanira Kigali Pelé Stadium.
Ibi byari gutwara igihe kitari munsi y’iminota 30, ba Team Managers b’amakipe ya APR FC na Gasogi United bamenyeshwaga izi mpinduka umunota ku wundi, baje kumenyeshwa ko ubufindo bwa kabiri bwemejwe ko ari bwo bugomba gutanga umusaruro ndetse ko nibasoza kwishyushya amatara ari buze kuvaho hakageragezwa kongera kuyacana na moteri nshya.
Ni nako byaje kugenda maze saa Moya n’iminota 15, amatara ya Kigali Pelé Stadium avaho na none, maze nyuma y’iminota itanu asubiraho ari na bwo urumuri rwaje kwiyongera icyizere ku bitabiriye uyu mukino kirazamuka ko noneho ushobora gukinwa.
Uyu mukino waje gukinwa mu mvura nyinshi wageze ku munota wa 15 abawuyoboye bemeza ko ugomba gusubikwa kubera amazi menshi yari yaretse mu kibuga yatumaga umupira udatembera neza.
Amakuru yamenyekanye ni uko hari inzego nkuru zakurikiranaga iki kibazo cya Générateur umunota ku wundi kugeza gikemutse.
Ni mu gihe kandi amakuru ava ahizewe avuga ko ubwo iyi Générateur nshya yagurwaga muri Kanama, yari yagenewe ingengo y’imari ya miliyoni 380 Frw.
Saa Yine n’iminota 23 z’umugoroba, Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere “Rwanda Premier League” rwatangaje ko uyu mukino usubukurwa kuri iki Cyumweru, tariki 20 Ukwakira, saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba hakinwa iminota yari isigaye.