Benshi bababona mu kibuga bakina maze abakunzi ba bo bakishima, gusa bamwe bagendana imvune z’uko inzara zavuyemo kubera aka kazi bihebeye gatunze imiryango ya bo.
Akenshi n’abaganga bagira umuntu kudahora bambaye inkweto zifunze kuko atari byiza, bajya banyuzamo bakambara inkweto zifunguye.
Akenshi abakinnyi baba bari mu kibuga, batera amacenga, batsinda ibitego abakunzi ba bo bakishima gusa banyura mu mvune nyinshi.
Uretse imvune zishobora gutuma bamara igihe hanze y’ikibuga, hari n’izo bagira zituma zihindura imiterere ya bimwe mu bice y’imibiri ya bo bidakunda kuvugwa nko gusanga amano yarigonze, andi inzara zaravuyemo n’ibindi.
Ibi ahanini biterwa no kumara igihe kinini bambaye inkweto zifunze (godiyo) kandi bakakoresha ibirenge bakina umupira w’amaguru.
Uretse igihe bari mu biruhuko, biragoye kuba wabona umukinnyi w’umupira w’amaguru yambaye inkweto zifunguye mu ruhame nko muri weekend yasohotse n’inshuti ze.
Muri iyi nkuru tugiye kubereka bimwe mu birenge bya bamwe mu bakinnyi b’ibyamamare uko byabaye kubera gukina umupira w’amaguru, gusa hari n’abo bitahindutse cyane kubera kubyitaho umunsi ku munsi.