Mu minsi ishize i Burundi habereye ibitaramo by’abahanzi bo mu Rwanda bari bagiye kwizihirizayo iminsi mikuru yo gusoza umwaka wa 2023 binjiza abakunzi b’umuziki wabo mu wa 2024.
Chris Eazy nawe wari wagiye muri iki gihugu ntibyamworoheye kuko mbere amasaha make ngo igitaramo kibe, ikipe yari yamuherekeje yose yatawe muri yombi mu gihe cy’amasaha hafi ane, bahatwa ibibazo n’abakozi b’urwego rw’Igihugu rushinzwe iperereza.
Saa Yine z’igitondo zo ku wa 31 Ukuboza 2023, mbere y’amasaha make ngo igitaramo cya Chris Eazy kibe nibwo abarimo Junior Giti, Sammy Switch ukorana na Chris Eazy mu gutunganya amashusho y’indirimbo, mushiki wa Chris Eazy, Diddyman wari umu DJ w’uyu muhanzi n’umusore wari ushinzwe umutekano we n’abandi benshi batawe muri yombi.
Aba bose bafatiwe mu rugo rw’umuhanzi w’i Burundi witwa Alvin Smith, icyakora icyo gihe Chris Eazy we ntabwo yigeze atabwa muri yombi kuko yari yasigaye kuri ‘Martha Hotel’ yari acumbitsemo.
Ni iki cyatumye batabwa muri yombi?
Ubwo berekezaga i Burundi, abashinzwe kureberera inyungu za Chris Eazy bafashe icyemezo cy’uko bamwe mu bo bajyanye bagombaga kujya kuba kwa Alvin Smith, umuhanzi w’inshuti yabo, Chris Eazy, mushiki we na Junior Giti nibo gusa basigaye kuri hoteli.
Aba bari bageze i Burundi ku wa 30 Ukuboza 2023, nk’uko bari babyemeranyije baraye kwa Alvin Smith, bityo ahagana Saa Yine za mu gitondo, Junior Giti ari kumwe na mushiki wa Chris Eazy bajya kureba bagenzi babo aho bari baraye.
Mu kugerayo bahahuriye n’inzego zishinzwe umutekano zari zamenye amakuru ko hari Abanyarwanda baraye muri urwo rugo.
Buri wese yasabwe kwerekana ibyangombwa bye, barabyerekana, Alvin Smith nawe yahaswe ibibazo abazwa niba yarigeze amenyekanisha ko afite abashyitsi mu nzego z’ibanze, icyakora ababwira ko bitewe n’igihe bagereye iwe byari kugorana, gusa ahamya ko yari bubikore bukeye kandi aribwo bafashwe.
Abari babafashe bahise babasaba kujya kuri hoteli kureba uwo muhanzi baherekeje, icyakora Chris Eazy yanga gusohoka mu cyumba cya hoteli yohereza passport ye.
Nyuma yo kuyifata abandi bose bahise babajyana muri Documentation guhatwa ibibazo.
Icyakora kuko DJ Paulin wari watumiye Chris Eazy yari yamenye iki kibazo yaje kujyana nabo kuri ‘Documentation’ abafasha gukurikirana ikibazo nyuma y’amasaha arenga atatu birangira babarekuye basubira kuri hoteli.
Nguko uko igitaramo cyagiye kuba umutima wa bamwe mu bari baherekeje Chris Eazy utari hamwe.
Nubwo ibyo byose yari yabinyuzemo, ntabwo byahungabanyije Chris Eazy kuko yakoze igitaramo cye nk’uko yari yabiteguye ndetse yerekwa urukundo n’abakunzi be bo mu Mujyi wa Bujumbura bitabiriye ari benshi.