Mu gitabo gisobanura uko jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu yahoze ari Perefegitura ya Gisenyi, iyahoze ari Komisiyo y’igihugu yo kurwanya jenoside, CLNG isobanura uburyo abaturage bahambye imitumba bayitirira Fred Rwigema wari umaze kwicirwa ku rugamba.
Gen. Maj. Rwigema wari umuyobozi mukuru w’ingabo za RPF Inkotanyi yiciwe ku rugamba tariki ya 2 Ukwakira 1990. CNLG ivuga ko icyo gihe mu makomini atandukanye muri Gisenyi bafashe abaturage, bajya mu gikorwa cyo guhamba iyi mitumba.
CNLG (ubu inshingano zayo zimuriwe muri MINUBUMWE, Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu) ivuga ko kandi mu masegiteri amwe n’amwe, abakonseye bafashe Abatutsi babikoreza imitumba babajyana aho igikorwa kijyanye no guhamba Rwigema cyagombaga kubera.
Mu buhamya bwanditse mu nyandiko ngufi ya Nsengiyumva Jean Damascène wo muri segiteri Rugamba, Komini Kayove, avuga ko nyuma y’urupfu rwa Rwigema, ubuyobozi bwa Komini bwashishikarije abaturage bose kujya mu gikorwa bise icyo kumuhamba.
Uyu mutangabuhamya avuga ko muri segiteri yari atuyemo, ubuyobozi bwa Komini bwohereje itangazo rigenewe konseye wa segiteri, Sinibagiwe Elias, rivuga ko Resiponsabule w’ikigo cy’amashuri abanza ya Gitwa n’abarimu be bajya mu gikorwa cyo guhamba Rwigema.
Muri iyi segiteri, CNLG ivuga ko iki gikorwa cyabereye ku mugezi wa Butana, gihagarariwe n’ubuyobozi bwa Komini bukuriwe n’abapolisi barimo Sibomana Edouard na Hategekimana Ildephonse. Ku rwego rwa segiteri, harimo; konseye wa segiteri witwa Sinibagiwe Elias, na ba resiponsabule b’amaserire.
Igikorwa cyahakorewe by’umuhango, kuko kwari ugucukura imyobo bagahambamo imitumba y’intoki yagereranywaga na Rwigema. Igikorwa kirangiye, abari aho barashimwe, abantu bakuru banywa inzoga, abanyeshuri bahabwa ibisheke.
Iyi Komisiyo ivuga ko ibyishimo n’umunezero by’uko Rwigema yapfuye byakurikiwe no gutoteza Abatutsi, babarega ibinyoma, gufungwa no kwamburwa uburenganzira bw’ibanze.
Inkuru ya Bwiza