Sinzi niba ari bwo bwa mbere ubitekerejeho ariko menya ko Umukobwa uteye neza kandi mwiza ni imari ikomeye kuri ba bandi twita ko barenze uruhombero ndetse n’ibindi bigo bitandukanye umuntu atamenya na nyirabyo.
Ibi bintu biri gufata indi ntera aho abakobwa bakoreshwa nk’abakurura abakiliya, Yego koko bakurura abakiriya ariko b’igitsina gabo kuko umukobwa atakurura umukobwa mugenzi we mbese beshi baba bareba igitsina gabo gusa kuko akenshi aribo usanga bagira ijambo ku mikoreshereze y’amafaranga yabo bityo ibigo by’ubucuruzi bikomeye akaba ari bo bihanga amaso.
Baravuga ngo “ntiwaba ufite inyama ngo ubure imbwa” Unyumve neza ntawe ntutse ahubwo mvuze ibivugwa kandi birazwi koko imbwa zikunda inyama ntawabihakana. Uvuze ko rero ufite Umukobwa mwiza w’ikimero n’uburanga utabura Abasore cyangwa abagabo nabwo ntiwaba ubeshye. Ni yo mpamvu rero buri mushoramari ujya gushinga akabari cyangwa Hoteli abanza gushaka abakobwa beza b’ikimero azajya acuruza ndetse bakamuzanira amafaranga.
Ibi rero abafite ama kompanyi akomeye n’ibigo by’ubucuruzi bikomeye hano mu Rwanda babyumvise kare ndetse babibyaza umusaruro binyuze mu kubakoresha bakabinjiriza akayabo bakabahemba intica n’ikize rimwe na rimwe bakanabambura bigatuma na bo bashaka uko bakorera ayabo ku ruhande bavanye mu bakiriya b’indangare cyangwa se babishimiye.
Bamwe mu bantu bagana inzu zikorerwamo imisatsi, inzara zizwi nka Salon de coiffure, ntibahwema kuvuga ko muri izi nzu habamo abakobwa baba bashaka gutwara abagabo b’abandi aho babashinja kubakorakora bitwaje ko ngo bari kubakarabya mu mutwe bityo bikaba byatuma umugabo/umusore ashobora kuhava bahitira ko muri hoteli kuryamana.
Bamwe bavuga ko abakobwa bakora muri ibi bintu iyo babonye umuntu w’igitsina gabo aje gushaka imwe muri iyo serivise bakora uko bashoboye ku buryo niba ari umu nya ntege nke ashobora kuhava yishyuye arenze ndetse banaryamanye dore ko mu gihe babakarabya mu mutwe baboneraho kubakorakora mu bituza ari na ko babikaraga imbere mu twenda tugufi baba bambaye bituma umukiriya ashobora kugwa muri uwo mutego igihe ari umunya ntege nke.
Ibyaje byitwa “Massage” byo ni ibindi bindi
Reka mbatere stori (Story) y’uwahuye n’uruva gusenya agiye gukorerwa massage:
Uyu avuga ko yakiriwe muri imwe mu nzu zitanga serivisi ya massage ndetse agashima uburyo yakiriwe neza bikaza kurangira byerekeza ku mibonano mpuzabitsina nyuma y’ubusobanuro yahawe ubwo yari aho bakirira abakiriya.
Nkuko yabivuze muri kimwe mu bitangazamakuru cya hano mu Rwanda ducyesha iyi nkuru, avuga ko Inkuru y’ibyamubayeho yatumye yemeza ko muri zimwe mu nzu za massage habera ubusambanyi
Mu buhamya burebure bwatambutse muri kiriya gitangazamakuru, uyu muntu yagize ati: “Singiye gutinda mu magambo bavandimwe, gusa aho umugabo aguye undi arenzaho utwatsi! Wirinde kunseka kuko na we byakubaho.
Nari niyicariye ku kazi nk’ibisanzwe, imbeba ya mudasobwa yanjye izenguruka muri ‘écran’ ari na ko inzegurutsa ibice bitandukanye by’Isi ndeba uko byiriwe.
Mugenzi wanjye twari twicaranye yarebaga muri telefone yisetsa, ngeze aho ngira amatsiko yo kumenya ibyo yisetsamo, mubajije aransubiza ati “harya ujya ugana muri massage?”
Nashatse kwanga kumusubiza kuko arabizi ko nyikoresha nubwo atari ibintu bya buri munsi. Mu kwirinda kumusuzugura, namusubije nikiza nti ‘Njyayo nyine’.
Uwo musore dukorana yarongeye ambaza niba ibyitwa ‘body to body massage’ (umubiri ku mubiri) mbizi, musubiza ko ‘ntabyo nzi’.
Nakomeje kumuhata ibibazo ngo ansobanurire uko bimeze n’aho bikorerwa, yanga kumbwira byinshi gusa andangira aho nzajya ‘bakabinkorera’ ati ‘kandi nugaruka uzambwira’.
Nabanje kubitekerezaho gato, hashize iminsi ibiri ku wa Mbere tariki 11 Mutarama 2022, ahagana saa Kumi n’igice z’umugoroba nsoje akazi, nigira inama yo kunyura ha hantu bandangiye, nkiyumvira icyo abandi bandushije muri ‘body to body Massage’.
Ntababeshye umunaniro wari wose ariko n’amatsiko na yo ari uko ngo menye neza ibikorerwa muri icyo cyumba nari nabwiwe ko kidasanzwe mu Isi ya massage.
Ha hantu nta nubwo ari kure y’aho ntaha. Nafashe moto yerekeza mu gace bari bandangiye ahari inyubako batangiramo izi serivisi.
Nk’umunyamakuru utarifuzaga kugwa mu makosa yo kurenza amasaha yo gutaha, nagerageje kwihuta kugira ngo bagire igihe cyo kunyitaho n’igihe ntahira nubahirije amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19.
Nahageze umunsi uciye ikibu, nsanganirwa n’abakobwa b’ikimero bategereje abakiliya ngo babiteho bya nyabyo! Mvugira uti ‘bya nyabyo’
Mu nda yanjye ntabwo byari byifashe neza, nari niriwe mu kazi mbura akanya ko gufata amafunguro, mu gihe ijisho ryanjye rigitoranya umwari ugomba kunyitaho, ngereka akaguru ku kandi ntumiza agafiriti.
Icyakora nubwo nateraga akajisho muri aba bakobwa ngo ngire uwo mpitamo, hari uwo nari narangiwe kare bambwira ko ari icyitegererezo mu gukora ‘body to body massage’.
Nari nabanje no kumuhamagara mubwira ko mpageze, ambwira kuba ntegereje gato kandi ansezeranya kunkorera igishoboka cyose umunaniro ukaba amateka mu mubiri wanjye uwo munsi, ati ‘upfa kuba ufite amafaranga’. Ndangije kwifata neza ku gafiriti n’agafanta nari natumije, umwanya w’ibitangaza wari ugeze.
Nari ndi hafi yo kujya mu cyumba cy’iyerekwa aho inzobere muri ‘body to body massage’ zigaragariza, abagabo badakomeye mu gakiza bakahavana iruba, abaguye kera bakahava bajya mu ntebe ya Penetensiya.
Wa mukobwa wari wiyemeje kumfasha uko nshaka kose yampaye ‘karibu’. N’ibitwenge byinshi ati Urashaka iyihe massage? Urashaka iyoroshye cyangwa ikomeye? Ni ‘full body’ cyangwa ni ‘body to body?’
Bwari ubwa mbere nkoresha ‘massage’ aho hantu biba ngombwa ko nsobanuza nkamenya neza iby’ayo magambo mashya mu matwi yanjye icyo asobanuye.
Abagabo turiyemera ngo nta soni tugira ariko uwo munsi nari nabuze aho nkwirwa. Umwana w’umukobwa yambwiraga mu rurimi rukomeye, njya nemera ko abantu turutana!
Umukobwa yemeye kunsobanurira itandukaniro ry’amoko ya massage yigeze kumbwira, avuga ko ‘body to body’ ari uburyo bakorera umuntu massage bamukubaho umubiri. Aha urahumvise neza? Bamukubaho umubiri.
Bivuze ko ari ukorerwa massage n’uyimukorera bose baba bambaye nka ‘Adamu na Eva’ mu busitani bwa ‘Edeni’.
Iyi ngingo irakomeye bavandimwe, aha yahageze natangiye gukanaguzwa nibaza niba namureka agakomeza cyangwa agafungira aho nkakizwa n’amaguru.
Mwibaze imibiri ibiri, uw’umugore n’uw’umugabo ikubanaho buri segonda mu cyumba cya bonyine nta rindi jwi ribarogoya! Mwibaze uwo mugabo ugaramye hasi, amabere y’umugore yogoga igituza akagera aho ntazi.
Ntangiye gukanura, umukobwa yarampumurije ati ‘Umubiri wawe nuramuka ukunaniye, hari uburyo bwo kuwuruhura’.
Yambwiye ko umukiliya unaniriwe mu rugendo hagati, akifuza kuruhurwa uwo mutwaro yongeraho amafaranga make, ubundi rugahana inkoyoyo! Nanze kubaza byinshi, mubaza ku itandukaniro ry’ibiciro kugira ngo numve aho nishyikira. Yambwiye ko niba nifuza gukora ‘sauna’, nsabwa 5000 Frw, mu gihe massage isanzwe ari 15000 Frw.
Ushaka ‘body to body’ yishyura ibihumbi 20 Frw, ni nako bigenda kuri full body imwe bananura bakageza no ku myanya ndangagitsina. Uyu mukobwa wari wirekuye mu kunganiriza, yambwiye ko mu gihe naba nifuje gutera akabariro nakongeraho 15.000 Frw, nkataha meze neza.
Narisatse mu mufuka numva ayo mafaranga yose ntibiza gukunda, ntangira gukatuza umukobwa aratsemba ati ‘Ubwo nibitavamo urakoresha massage isanzwe’. Ati:’’ibiciro ni abakoresha babishyizeho sinjye’’.
Nongeye kwisaka, ncokoza Mobile Money mbona aya ‘body to body’ arabonetse, nsigara nibaza aho mvana ayo gukiza umubiri nibinkomerana. Nafunze umwuka ngarama kuri ka gatanda, umwenda w’imbere aba ari wo wonyine usigara. Umukobwa na we yabigenje atyo, atangira kunsirita ananyitsiritaho umubiri wose, aho ahuye n’ibimutangira agakoresha ya mavuta yoroshye cyane.
Bagore namwe bagabo, kwihagararaho ni bibi. Ntabwo byategereje umwanya munini kuko ubushagarira bwazamutse umubiri wose, iruba na ryo rimbuza amahwemo.
Uwo mukobwa na we ntiyahirwa, agukorera igishoboka cyose ku buryo na ya cumi na bitanu y’inyongera ayasigarana. Natangiye gukubita akajisho aho nasize amafaranga, musaba kumpereza ikofi nkareba ko imibare iza guhura neza. Acyumva ko nshaka guhuza na we imibiri bya nyabyo, yarushijeho kumpa ‘care’, na wa mwenda w’imbere ashaka kuwuvanamo.
Mwibuke ko nari nagiye nk’umunyamatsiko ushaka kumenya iby’iyo body to body massage, gusa uko byarushagaho gufata indi ntera ubushyuhe bunyiruka mu mubiri, ni nako ubwoba bwarimo burushaho kunsaga nibaza byinshi.
Mu gihe ndi kwahagira, umutima utera nk’uwariye ‘urusenda’ rwa bushari, umukobwa na we yicinya icyara ati ‘aya ndayariye’, nibutse ko naje nk’umunyamatsiko, icyanzanye atari ukurenga nkagera n’aho ntera n’akabariro, cyane ko umutimanama wanjye utarimo ubinyemerera.
Ibyari byanjyanye byari birangiye, nahagurutse niruka mfunga ishati n’ipantalo, nyamukobwa arumirwa. Ati ‘bigenze bite’, nti ‘nari nibagiwe ko ku kazi mpafite izindi gahunda zihutirwa kandi amasaha yamfashe’.
Nishyuye ya yandi ibihumbi 20 Frw, nyura aho nasize agakapu kanjye ndataha ariko ngendana akangononwa kuko aho byari bigeze ni hamwe ‘umutima wari ukunze ariko umubiri ufite intege nke’. Nguko uko namenye ibya ‘body to body’, yari itumye nsambanira mu cyumba cya ‘massage’ ariko nkisama ntarasandara. Ribara uwariraye, ngiyo inkuru yanjye!
Ngayo nguko! Ngibyo ibibera muri ayo mazu y’abashoramari bakora umushinga barangiza bashiramo abakobwa b’ikimero bakabinjiriza agatubutse bo bahembwa ubusabusa na bo bakirwanaho bishakira uko bakongera agashahara.
Tuve muri ibi bya za Massage twigire ku nkundura imaze iminsi ica ibintu na nubu kandi irakomeje inkundura ya “Miss Rwanda” Umushoramari agire atya ashinge kompanyi ayita “Rwanda Inspiration Backup” ishinzwe gutegura amarushanwa y’ubwiza y’abakobwa aho bazenguruka igihugu cyose bashaka abakobwa bazahagararira buri ntara.
Iri rushanwa benshi baryibazagaho byinshi ariko bakabura gihamya bakabura uwatobora ngo yerure ibiberamo benshi bitaga ko bidasobanutse. Ni kenshi hatorwaga Miss ugasanga benshi bavuga ko atari abikwiriye ariko kubera ubwiru buba mu baritegura bikarangirira aho.
Ibintu byaje gufata indi ntera ndetse bikuraho igihu ubwo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwamaze guta muri yombi umukuru wa Rwanda Inspiration Backup itegura iri rushanwa uzwi ku izina rya Prince Kid ndetse ko akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi bijyanye na byo. Kuri ubu uru rwego ruri gukora iperereza kugira ngo dosiye ihabwe ubushinjacyaha.
Nyuma y’ibi hagiye hakwirakwira amajwi y’ibanga yasobanuraga uburyo ki abakobwa bahabwaga amakamba babanje gutanga ruswa y’igitsina kuri bamwe mu bakuriye iryo rushanwa.
Si aha gusa kandi biravugwa ko no mu nzego zitandukanye za Leta n’abikorera ruswa ishingiye ku gitsina iri imbere mu bakoresha dore ko na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yabigarutseho mu nama y’umuryango RPF-Inkotanyi yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki 30 Mata 2022.