Umunyamategeko wunganira Karasira Uzaramba Aimable, Me Kayitana Evode, yasabye urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) kuvana umukiriya we mu igororero (gereza) rya Nyarugenge riherereye mu murenge wa Mageragere, rukamujyana mu bitaro bivura uburwayi bwo mu mutwe bya CARAES/Ndera.
Ni nyuma y’aho abaganga basuye Karasira aho afungiwe muri gereza, bagateranirayo amagambo, hanyuma bagakora raporo uyu munyamategeko n’umukiriya we bemeza ko batemera na gato kubera kutizera ubunyamwuga yakoranywe.
Me Kayitana avuga ko umuganga Karasira yemera, ari we Dr Rukundo Muremangingo Arthur yasuzumiye uyu mufungwa muri CARAES/Ndera mu gihe cy’iminsi 6, hashingiwe ku cyemezo cya mbere urukiko rwari rwafashe, akora raporo igaragaza ko Karasira afite uburwayi bukomeye butuma akora ibintu atatekerejeho, yanzura ko akwiye kuvurirwa muri ibi bitaro.
Raporo ya Dr Muremangingo ubushinjacyaha bwarayanze, busaba urukiko kuyitesha agaciro. Na rwo rwategetse ibitaro bya CARAES/Ndera gushyiraho itsinda ry’abaganga batatu “bakagaragaza niba afite uburwayi bwo mu mutwe.” Me Kayitana avuga ko aho kumusuzumira muri ibi bitaro, babikoreye muri gereza.
Ati: “Ariko aho kugira ngo bamujyane i Ndera, ajye mu bitaro, amareyo iminsi 7 nk’uko twari twabisabye kuko ari ko no mu bihugu by’amahanga nko mu Bwongereza bigenda, ahubwo iryo tsinda ry’abaganga ryari ryamusanze i Mageragere, rivuga ko rigiye kumusuzumirayo, hanyuma yababwiye yuko ashaka gusuzumirwa kwa muganga, ko ari ko bigenda, nta muntu usuzumirwa muri gereza, ko nta n’umuntu wasuzumwa iminota 30.”
Me Kayitana avuga ko nyuma y’impaka, abaganga bakoze raporo badasuzumye Karasira. Ati: “Ubwo rero abaganga bahita bikubita baragenda, bahita bakora raporo, batamujyanye kumusuzuma, bashingira ngo ku byo babonye mbere, kandi muri abo baganga harimo n’uwa CHUK udakorera i Ndera, utarigeze amubona bwa mbere, bavuga ko arwaye uburwayi bwo mu mutwe ariko ngo butamubuza gutekereza.”
Yasabye ko Karasira ajyanwa i Ndera
Me Kayitana ashingiye kuri raporo ya Dr Muremangingo, tariki ya 15 Kamena 2023 yandikiye Komiseri Mukuru wa RCS ibaruwa imusaba ko uru rwego rwakohereza Karasira muri CARAES/Ndera kugira ngo asuzumwe uburwayi bwo mu mutwe.
Muri iyi baruwa BWIZA ifitiye kopi, uyu munyamategeko yavuze ko igororero rya Nyarugenge “atari ibitaro” kandi ko ridafite abaforomo n’abaganga b’inzobere bakwita ku mukiriya we. Yagaragaje impungenge z’uko aho umukiriya we afungiwe wenyine hatuma uburwayi bwe bukomera, bikaba byatuma bugera ku rwego rwa nyuma (madness).
Yagize ati: “Bityo nanditse iyi baruwa, nsaba RCS kohereza Bwana Karasira Uzaramba Aimabe kuri CARAES, nk’uko ingingo ya 40(1)&(3) n’itegeko No 022/2022 ryo ku wa 29/09/2022 rigena imikorera y’amagororero ibiteganya.”
Urugereko rwa Nyanza rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka tariki ya 17 Gicurasi 2023 ni bwo rwafashe icyemezo cy’uko Karasira yongera gusuzumwa n’abaganga, raporo ikazatangwa ku ya 16 Kamena 2023 kandi byarakozwe gusa ni yo uyu munyamategeko n’umukiriya we batemera.
Karasira umaze imyaka 2 atawe muri yombi akurikiranweho ibyaha birimo: guhakana jenoside no guha ishingiro jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha. Ikizakurikiraho ku rubanza rwe kizagenwa na raporo ya muganga izemerwa n’urukiko.