Guverinoma ya Uganda yateye utwatsi icyemezo cy’Urukiko mpuzamahanga rw’Umuryango w’abibumbye ICJ cyayitegekaga kwishura igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akayabo k’amafaranga angana na miliyari 337 z’amanyarwanda.
Uru rukiko rugaragaza ko hagati ya 1998 kugeza 2003, Uganda yari yarigaruriye intara ya Ituri yo mu Burasirazuba bwa Congo ndetse ingabo z’iki gihugu zigafasha imitwe y’iterabwoba muri iyi ntambara yarangiye ihitanye abarenga miliyoni eshanu.
Aya mafaranga urukiko rwemeje ko Uganda izishyura Congo, ni make ku yo RDC yari yasabye agera kuri miliyari 11$, gusa urukiko rwagaragaje ko nta bimenyetso bifatika iki gihugu gifite cy’ibyangijwe bingana n’ako kayabo cyasabye kwishyurwa.
Umucamanza Joan Donoghue yavuze ko aya mafaranga Uganda izayishyura mu byiciro mu gihe cy’imyaka itanu uhereye muri Nzeri 2021, aho izajya itanga miliyoni 65$ buri mwaka. Amakuru dukesha CGTN avuga ko Guverinoma ya Uganda yamaze gutera utwatsi iki cyemezo.
Intumwa Nkuru ya Leta ya Uganda, Kiryowa Kiwanuka yavuze ko iki cyemezo kigaragaramo ukubogama.
Ati “Turavuguruza ndetse tukamagana ibyavuye mu iperereza bigaragaza ko ingabo za Uganda ingabo za Uganda hari ikibi zakomeza. Uyu mwanzuro ntuhuye n’ihame ry’ukutabogama.”
Kiryowa Kiwanuka yakomeje avuga ko nubwo igihugu cye kitemera umwanzuro w’urukiko kizakomeza kuganira na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugira ngo iki kibazo gikemuke.