Igisirikare cya Uganda, UPDF, cyaguze indege y’intambara idasanzwe mu gihe iki gihugu gikomeje ibikorwa byo guhangana n’umutwe wa ADF mu Burasirazuba bwa Congo ndetse umupaka wa Bunagana, uhuza Uganda na Congo, ukaba uherutse kwigarurirwa n’umutwe wa M23.
Amakuru avuga ko indege yaguzwe ari Mi-28 yaguzwe mu Burusiya, ikaba ibarirwa agaciro ka miliyoni 18 z’amadorali asaga miliyari 18 z’amanyarwanda. Ni indege ifite ubushobozi bwo kurasa za misile, ikaba yarasa indege ziri mu kirere ndetse ikaba yanarasa ku butaka.
Amakuru avuga ko ubwo Perezida Yoweri Museveni yajyaga kwifatanya n’ingabo zirwanira mu kirere no kuzishimira ku kazi keza zikora, ari bwo bwa mbere hagaragaye izi ndege eshatu, nk’uko Daily Monitor yabitangaje.
Uganda ikomeje kongera ingengo y’imari ishyira mu gisirikare, aho mu mwaka ushize yashoyemo arenga miliyari 1.06$, inyongera ya 8.3% ugereranyije n’ayo yari yashoyemo mu mwaka wari wabanje.